Arsenal igiye kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda,ari nako mu mwaka w’imikino utaha izasesekara mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, binyuze mu ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau, cyinjiye mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, bugamije kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, binyuze mu gushyira ikirango cy’u Rwanda ku maboko y’imyenda yayo.

Mesut Ozil, Alexandre Lacazette na Pierre-Emerick Aubameyang nibo bagaragaye ku mafoto y’itangazwa ry’ubu bufatanye

Urubuga rw’ikipe ya Arsenal, kuri uyu wa Gatatu rwashyize ahagaragara amakuru y’uko iki kigo kibaye umufatanyabikorwa wa mbere wo kwambara ku maboko, hakazajya haba handitseho ubutumwa bwa ‘Visit Rwanda’.

Muri ayo masezerano y’imyaka itatu, biteganyijwe ko aya magambo ya ‘Visit Rwanda’ azagaragara ku kuboko kw’ibumoso ku myenda yose y’ikipe ya Arsenal mu mwaka utaha wa shampiyona.

Aya magambo azagaragara ku mwambaro mushya Arsenal izaserukana mu mwaka utaha, washyizwe ahagaragara ku wa 22 Gicurasi 2018.

Ayo masezerano ni ay’imyaka 3 mu rwego rwo gukangurira isi yose gusura u Rwanda,Ushinzwe ubucuruzi muri iyi kipe yatangaje ko bishimiye gusinyanya aya masezerano n’U Rwanda kubera ko rufite abafana benshi bafana Arsenal.

Iyi Visit Rwanda izaba yanditse ku kaboko  k’ibumoso ku buryo buri muntu wese azaba abona iyo nyandiko,ubuyobozi bw’iyikipe bwatangaje ko Arsenal irebwa na Miliyoni 32 z’abantu ku munsi, byumvikane neza ko umubare w’abazasura u Rwanda ari benshi binyuze muri iyi kipe ikunzwe kw’isi.

Twabibutsa ko kandi mu Rwanda habarirwa abafana benshi ba Arsenal ndetse n’amafani Club utirengajije ko n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame,Ministiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne ndetse n’abandi bantu bakmeye bafana cyane iyi kipe ya Arsenal.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *