Ariel Wayz yahuje imbaraga na Juno Kizigenza mu ndirimbo nshya ‘‘AWAY’’ VIDEO

Umuhanzikazi Ariel Way uri kuzamuka cyane muri muzika Nyarwanda yahuje imbaraga n’undi muhanzi umaze gukundwa n’abatari bake Juno Kizigenza mu ndirimbo nshya bise ‘’Away’’ ifite n’amashusho.

Ni indirimbo igiye hanze yarabanje kuvugisha benshi kubera amashusho yashyizwe hanze aba bombi barimo gusomana ahafatirwaga amashusho y’iyi ndirimbo.

Icyo gihe byagaragaraga yuko bari mu modoka yafatiwemo amashusho y’indirimbo, aho umuntu yabaye nkubagwaho gitumo bari gusomana ariko Ariel gasaba uwo muntu kurekeraho kubafata.

Ni ibintu byavugishije benshi bibaza niba baba bakundana abandi babashinja ubusinzi kuko bari banafite ibirahuri birimo umuvinyo.

Mu nteguza yari yatanze y’uyu munsi ko aribwo ari buyishyire hanze Ariel yashyize ayishyira hanze indirimbo yumvikana amagambo akomeye y’urukundo afatanyije na Juno Kizigenza.

Uretse ayo mashusho yafatiwe mu modoka hari ahandi hantu bigaragara nka hamwe mu bice byo mu byaro hafatiwe amashusho bigira indirimbo nziza.

Uyu mukobwa ufite ubuhanga mu miririmbire amaze gushyira hanze ndirimbo enye harimo niyo yasohoye zose zakunzwe murizo twavugamo nka ‘Boy from mars’ , ‘Ntabwo Yantegereza’ , ‘Depanage’ aheruka gukorana n’umuraaperi Riderman.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Rash igatunganywa neza na Herbertskillz, Mugihe mu buryo bw’amashusho yakozwe n’umwana muto uri kuzamuka mu byerekeye n’amashusho witwa Eazy Cuts.

Ariel Wayz uzwiho ubuhanga mu kuririmba bikomeye akaba yarize ku nyundo

Umuhanzi Juno Kizigenza ubarizwa mu ’Gitangaza’ yakoranye indirimbo na Ariel Wayz

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO NSHYA YA ARIEL WAYZ NA JUNO KIZIGENZA BISE ‘‘AWAY’’ 

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *