Ariana Grande yakoze igitaramo gishimishije aho aheruka kurokokera urupfu

Uyu muhanzi yabwiye abafana be ko arenzwe n’ibyishimo kubera uko yakiriwe i Manchester ku nshuro ya mbere nyuma y’uko muri 2017 igitaramo yakoraga cyibasiwe  n’ibyihebe .

Ariana Grande

Mu gitaramo yahakoreye ejo ku cyumweru, abapolisi bitwaje imbunda bari benshi barinze aho cyabereye, icyo aheruka gukorera kuri Manchester Arena abantu 22 bahasize ubuzima mu gitero cy’iterabwoba.

Yakoze igitaramo arinzwe

Yabwiye imbaga yari yitabiriye ko afite byinshi byo kubabwira ariko yarenzwe n’ibyishimo kandi afite igishyika.

Uyu muhanzi wo muri Amerika yahereye ku ndirimbo yasohoye bwa mbere nyuma y’igitero cya 2017 – nawe yarokotse – yise ‘No Tears Left To Cry’. Ryari ijoro ry’amarangamutima kuri we n’abafana be.

Ariana Grande hambere yatangaje ko yagize ibibazo byo mu mutwe kubera ibyamubayeho i Manchester.

Igitaramo cy’ubushize cyaguyemo benshi abandi barakomereka

Igitaramo cyo kuri iki cyumweru ntabwo yagikoreye muri Manchester Arena, yagikoreye mu kibuga kidasakaye kiri hafi ya ‘parikingi’ itadikoreshwa ya gari ya moshi mu mujyi hagati.

Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *