Arenga miliyoni 267 z’amadolari za Abaca  wayoboye Nigeria zafatiriwe na banki muri Amerika

Arenga miliyoni 267 z’amadolari ya  Jenerali Sani Abaca  wayoboye Nigeria  kuva mu mwaka wa 1993 kugeza mu 1998 zafatiriwe na banki muri Amerika.

Ikigo Civil Asset Recovery Fund gishinzwe gufatira imitungo yanyerejwe, kivuga ko  cyafashe amafaranga arenga miliyoni 267 z’amadolari ayo mafaranga ari ay’imisoro yanyerejwe ku butegetsi bwa Sani Abacha mu myaka ya 1990 ubwo yari ayoboye Nigeria.

Bivugwa ko hashinzwe ishyirahamwe  rya baringa rihabwa  izina bahimbye rya Doraville ari ryo ryari ryanditsweho ayo mafaranga bivugwa ko yahagaritswe mu mwaka wa 2014.

Biravugwa ko aya mafaranga azagabanywa hagati ya Jersey, Amerika hamwe na Nigeria.

Umucamanza wa Leta mu ntara ya Jersey, Robert McRae QC, avuga ko iyi ngingo “yerekana icyemezo cya Jersey cyo kurwanya ubukozi bw’ikibi bujyanye n’ikoreshwa nabi ry’amafaranga no kunyereza umutungo w’igihugu”.

Urwego rushinzwe amategeko rwa Jersey ntirwashatse kugira icyo rutangaza ku buryo aya mafaranga azagabanywa.

Uyu mujenerari Abacha yayoboye igihugu cya Nigeria kuva mu mwaka wa 1993 kugeza mu 1998. Kandi avugwaho kwisasira abantu basaga ibihumbi 200 ubwo yari umugaba mukuru w’ingabo muri Nigeria nyuma yo guhirika ubutegetsi bw’abasivile mu mwaka w’1993.

Muri uwo mwaka,nibwo Germany Transparency yasohoye icyegeranyo cyashyiraga mu majwi Nigeria nk’igihugu cyambere k kirangwamo ruswa kurusha ibindi muri Afurika.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *