Arabiya Sawudite: indi ngingo ibangamira umugore yakuweho

Arabiya Sawudite yemereye abagore n’abakobwa  gufata ingendo mu mahanga batabanje kwerekana uruhushya rwanditse bahawe n’abagabo babo.

Nkuko byatangajwe na Leta ejo kuwa kane  , uyu mwanzuro wishimiwe n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu Na ubw’abagore.  kuri ubu, bamwe mu bagore bifite bari baratangiye guhunga iki gihugu kuko imwe mu migenzo itabemereraga kujya ahahuriye abantu benshi batabifitiye uburenganzira bw’abagabo babo, ikintu cyafatwaga nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Related image

Ubwo bahabwaga uburenganzira bwo gutwara imodoka 

Itegeko ryariho ryafataga igitsina gore nk’abana kuko nta burenganzira umugore yari afite bwo gufata icyemezo atabibwiye umugabo we cyangwa undi wese uri mu rugo ariko ari igitsinagabo.

Muna Abu Sulayman umugore uzwi cyane kandi uvuga rikijyana yanditse ati: “Urungano ruri gukura mu bwisanzure busesuye kandi rureshya na basaza barwo”.

Hari bamwe muri iki gihugu bagitsimbaraye ku mibereho ya kera batabyishimiye, umugore umwe yabwiye Reuters ati: “tekereza abakobwa bawe nibakura bumva bagomba kugusiga ntibazagaruke, bizagushimisha?”

Iyi ngingo ifashwe nyuma y’imyaka itari mike  abaharanira ubuenganzira bwa muntu basaba ko iryo tegeko ryavaho. Ni nyuma kandi y’aho bigaragaye ko abagore abagore bagenda  bahunga abagabo babo bakajya mu bihugu by’amahanga batababwiye . iyi ngingo ifashwe nyuma yuko hari indi ngingo yafashwe mu mwaka ushize yemerera igitsinagore muri Arabiya Sawudite gutwara imodokari.

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *