APR FC yerekanye  Umutoza mushya.

Mbere yuko shampiyona isubukura amakipe agakora impinduka zitandukanye, ikipe ya APR Fc yamaze kubona undi mutoza mushya  Zlatko Krmpotic amasezerano y’umwakwa 1 nyuma yuko uwahoze ari umutoza mukuru Petrovic yeguye kumirimo akayisigira Jimmy Mulisa.

Tariki ya 18 Gashyantare nibwo igice cya kabiri (Retour) Azamu Rwanda Primier League cyizaba yagarutse,amakipe arimo gukora impinduka cyane cyane mukongeramo abakinnyi bashya kuko isoko ry’igura n’igurisha rizarangira tariki ya 10 Gashyantare.

Ikipe ya APR Fc kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyanatare yerekanye umutoza mushya mukuru n’abakinnyi bongeyemo bazayifasha muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Staff n’abakinnyi bya APR FC,

Umutoza mushya Zlatico Krmpotic yatangaje imigabo n’imigambi azanye mu ikipe ya APR FC , yiyemeza kuzatanga ibyo afite byose kugirango iyi kipe igere kure ndetse igaragare no kuruhando mpuzamahanga.

Zlatico Yagize ati “.Natoje mu bihugu byinshi, ariko imyaka 3 ishize Natozaga ku mugabane wa Afurika,nanyunze TP Mazembe, Don Bosco ntoza no  mu  ikipe ya Zesco  muri Zambia , amezi 6 ashize natozaga muri Galaxy mu gihugu cya Botswana.ndishimye cyane, ni umunezero kuri njye gukora mu ikipe nziza ya mbere mu Rwanda, Ntanga ibyi nshoboye byose,nzatanga imbaraga n’uburambe mfite muri aka kazi mu kugeza kure iyi kipe ku mugabane w’afurika ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.’’

Abakinnyi APR FC imaze kongeramo:  Ally Niyonzima wakiniraga As Kigali, Danny Usengimana wakinaga mu ikipe ya  Tersannah FC, , Nshuti Innocent wakinaga muri Stade Tunisien ndetse na Niragira Ramadhan wakinaga muri Vital’O mu Burundi.

Ikipe ya  APR Fc yasoje igice cyambere cya shampiyona iri ku mwanya wa 1 n’amanota 35  irusha inota 1 gusa ikipe ya Mukura VS iri kumwanya wa kabiri .

Uwase A Bora-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *