APR FC ku mwanya wa mbere nyuma yo kunyagira Bugesera

Ku mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona utarakiniwe igihe, kubera ko APR yari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu yashakaga itike ya CHAN 2018 muri Maroc, umukino umaze kuyihuza n’ikipe ya Bugesera,urangiye ikipe ya ARR FC itsinze Bugesera ibitego 3-0,umukino wabereye kuri Stade Regional I Nyamirambo.

Ni ibitego byatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 26, Fitina Ombolenga ku munota wa 45 na Nshuti Innocent watsinze ikindi gitego ku munota wa 73.

 

11 babanjemo ku ruhande rwa APR FC

11 babanjemo ku ruhande rwa Bugesera FC

APR FC yagiye gukina uyu mukino ihagaze ku mwanya wa gatandatu n’amanota arindwi bazigamye ibitego bibiri mugihe ikipe ya Bugesera yari ku mwanya 15 n’amanota ane bafite umwenda w’ibitego bibiri, byumvikane ko kugeza ubu nyuma y’umukino ikipe ya APR igize amanota 10 n’ibitego 5 bakaba bicaye kumwanya wa mbere.

Mbere y’umukino hafashwe umunota wo kwibuka Ndikumana Hamad  Katauti na Hategekimana Bonaventure Gandi batuvuyemo.

Jimmy Maurice umutoza wa APR FC nyuma  y’umukino ati “twasinze, twakinnye neza,ibitego 3 biradufasha kugira confidence turebe ukuntu twitegura neza match ya Kirehe (izaba ku wa Gatandatu)

Mu gihe APR izakina umukino ukurikira na Kirehe, Bugesera izakina na Gicumbi FC.

Ni umukino wari witabiriwe na Antoine Hey umutoza w’ikipe y’igihugu n’umwungiriza we Mashami Vincent n’abatoza batandukanye nka Seninga Innocent wa Police FC na Habimana Sosthene wa Musanze FC bombi banatangajeko bababajwe cyane n’urupfu rwa Katauti naGangi, nyuma y’umukino bakaba bahise berekeza aho yari atuye gusura abasigaye bo mu muryango wa nyakwigendera NdikumanaHamad Katauti.

DUSHIMIMANA Aimable/Celebzmagazine.com

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *