APR FC izacakinarana na AS Kigali muri 1/8 naho Mukura ihure na Kiyovu , Reba uko amakipe yatomboranye

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu hasojwe imikino ya nyuma y’ijonjora ry’ibanze mu gikombe cy’Amahoro, hakamenyekana amakipe 16 yabonye itike yo gukomeza muri 1/8, hahise haba tombola yagaragaje uko amakipe azahura hatanira kwerekeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Image result for APR FC NA AS KIGALI

Aya makipe yahuriye muri tombola harimo 10 yabonye itike ayitsindiye ariyo: Rayon Sports, Gasogi FC, Mukura Victory Sports, Bugesera FC, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Marines FC, Espoir FC Intare FC na APR FC.

Izi ziyongeraho amakipe atandatu yatsinzwe mu buryo budakabije (meilleur perdant) ari yo : Rwamagana City FC, Police FC, Etoile de l’Est, Etincelles, Hope FC na AS Kigali.

Tugarutse kuri iyi tombola yabereye kuri Stade ya Kigali mu cyumba cy’itangazamakuru yasize ikipe ya Mukura VS ifite iki gikombe igomba kwisobanura na Kiyovu SC, amakipe yombi ahuriye ku kuba ari amwe mu yamaze igihe kinini mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Uretse uyu mukino, undi mukino w’ishiraniro iyi tombora yasize ugomba kubaho ni uzahuza AS Kigali na APR FC yifuza iki gikombe nyuma yo gutakaza shampiyona. Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona yo yongeye gutombora Marines FC baheruka guhura mu mpera z’ukwezi gushize ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Dore uko tombola muri rusange yasize amakipe azahura:

Tariki ya 12, Kamena 2019

Mukura VS vs Kiyovu
Etoile de L’est FC vs Police FC
Gicumbi FC vs Espoir FC
Intare FC vs Bugesera FC

Tariki 13, Kamena 2019

APR FC vs AS Kigali
Marines FC vs Rayon Sports
Gasogi United vs Rwamagana City FC
Hope FC vs Etincelles FC

Imikino yo kwishyura izaba ku itariki 15 Kamena ku makipe azaba yakinnye umukino ubanza ku ya 12 Kamena no ku ya 16 Kamena ku makipe azaba yakinnye umukino ubanza ku ya 13 Kamena.

Dore uko imikino y’ijonjora yagenze

Police FC 1-1 Gicumbi FC (igiteranyo cy’imikino yombi 1-1)

Bugesera FC 4-2 Vision FC (igiteranyo cy’imikino yombi 5-2)

Rwamagana City FC 1-0 APR FC (igiteranyo cy’imikino yombi 1-2)

SC Kiyovu 1-0 Etoile de l’est FC (igiteranyo cy’imikino yombi 1-0)

Etincelles FC 1-1 Marines FC (igiteranyo cy’imikino yombi 1-3)

Gasogi United 1-0 Hope FC (igiteranyo cy’imikino yombi 3-2)

Rayon Sports FC 0-1 AS Kigali (igiteranyo cy’imikino yombi 1-1, Rayon yatsinze kuri penaliti 4-2)

Unity SC 0-2 Mukura VS (igiteranyo cy’imikino yombi 0-5)

Intare FC 1-1 Interforce FC (igiteranyo cy’imikino yombi 4-1)

David Maira/celebzmagazine

 
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *