Apotre Masasu yigishije abashakanye gukunda, asomera umufasha we [Pastor Lydia Masasu] mu rusengero.

Intumwa Joshua Masasu Ndagijimana, washinze akanaba ayobora Itorero Evangelical Restoration Church, yatunguye benshi kuri iki cyumweru, ubwo yigishaga abashakanye akabereka urugero rw’urukundo rw’ukuri,asomana n’umufasha we Lydia Masasu mu rusengero.

Apotre Masasu n’umufasha we basomaniye mu rusengero.

Ibi byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 03 Gashyantare 2019, nyuma y’uko Apotre Masasu avuze ukuntu yigeze gusa n’ushwana n’uyu mufasha we, bitewe n’uko yari yamutumye umuti w’umwana wabo wari urwaye, akabyibagirwa ntawuzane kubera imirimo myinshi yo kwita ku bayoboke be.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko yaje kwiyunga n’umufasha we wari warakaye cyane ari uko  amusabye imbabazi nk’uko yabitegetswe n’Imana.

Nyuma y’iyi nkuru, Pastor Lydia Masasu, nawe yashimiye umugabo we ku bw’icyo gikorwa yakoze cyo kwemera gusaba imbabazi umugore we, anabiheraho abwira abashakanye ko bakwiye kumufatiraho urugero, anongeraho ko umugabo we akwiye bizu (kiss).

Ati: “Ndashimira papa cyane (avuga umugabo we Apotre Masasu) kuko yihutira gusaba imbabazi. Ni urugero dufite, njyewe nk’umufasha nkwiye gutanga ubuhamya. Ndagushimiye Papa, ukeneye na bizu.”

Pastor Lydia Masasu yahise yegera umugabo we [Apotre Joshua Masasu], basomanira imbere y’imbaga y’abashakanye bari bakurikiye inyigisho, babaha amashyi menshi cyane.

Mu bindi uyu Lydia Masasu yahishuruye abashakanye atakibagirwa mu byubatse umubano wabo ugakomera, ngo ni ukuntu umugabo we akunda kumusohokana kenshi mu rwego rwo kumushimisha.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *