Apôtre Masasu yagabiye umugore we

Apôtre  Masasu,umuyobozi wa Evangelical Restoration Church mu Rwanda yashimiye umugore we  Pasiteri Lydia Masasu  imbere y’imbaga y’abakirisitu be anamugabira inka.

Image result for Apôtre  Masasu n'umugore weYabikoreye mu materaniro asoza icyumweru cy’umuryango (Family Convention) yaberaga kuri Restoration Church, Apotre Masasu n’umugore we Pastor Masasu bari baje gufatanya n’abakirisitu ba

Ubwo Apôtre Ndagijimana Yoshua Masasu yigishaga imbaga y’abari bitabiriye aya masengesho yagarutse ku mibanire ye n’umufasha we, aho yamushimagije cyane ku kuba yaramukunze adakwiriye ndetse akanahindura byinshi mu buzima bwe.

Yagize ati “Mbabwize ukuri imbere y’Imana, ndi ikigabo kibi cyane. Amateka yanjye ntabwo yampaye uburere bwiza. Iyo udakize amateka agukurikirana mu rushako. Uyu munsi kuba ndi umugabo w’umugore, kuba nubatse uyu munsi, ni uko nagize umugore mwiza.”

Apôtre Masasu yakomoje ku buzima bw’ibyaha yivurugusemo imyaka myinshi, aho byanageze ubwo arwara imitezi kubera ingeso mbi yabagamo.

Image result for Apôtre  Masasu n'umugore weAha yahise ashimagiza cyane umugore we Pastor Lydia Masasu, ashimangira ko impinduka zose afite kugeza ubu yabigizemo uruhare rukomeye mu myaka 30 bamaze bashakanye. Yahise amuhagurutsa aho yari yicaye amubwira ko amugabiye inka imbere y’ikoraniro.

Image result for Apôtre  Masasu n'umugore we

Amafoto y’umuryango wa Apôtre  Masasu

Yagize ati “Mumy buriya inka niyo mpano ikomeye mu banyarwanda. Ndayiguhaye. Inziza mu zose ndayiguhaye imbere y’aba bantu. Iyo ngira ubushobozi nakamuguriye indege. Gufata umugabo nkanjye udafite ishusho akankunda!”

Image result for Apôtre  Masasu n'umugore we

Yavuze uburyo umugore we yamwihanganiye muri byinshi birimo gutaha amajoro, n’ibindi yagye akora bidakwiye ariko akabyihanganira.

Ati Aranyihanganira gutaha amajoro n’ubwo ntabaga mvuye gusinda ariko amajoro ni amajoro. Aranyihanganira ubwo nabaga nasohokanye abantu tukajya gusangira ariko mu rugo ntacyo nasize, ariko ndi umupfu koko! Ugasanga mfashe abakobwo bamwe ndateruye ndakikiye ngo barwaye ihungabana ndi guhumuriza, wihanganiye byinshi ahubwo umenya nzaguha ndi nka.” Apotre Masasu ni umwe mu bapasiteri barangwa n’udushya.

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *