Apotre Gitwaza yihanangirije abagore batwite bifotoza bagaragaza inda zambaye ubusa

Apotre Dr Paul Gitwaza, yakebuye abakobwa n’abagore  batwite bifotoza bagaragaza inda zambaye ubusa  avuga ko ari kimwe mu bikururira abo babyara imivumo yo kurangwa n’ingeso mbi z’uburara.

Image result for Apotre GitwazaApotre Gitwaza yihanangirije abagore batwite bifotoza bagaragaza inda zambaye ubusa

Gitwaza yabigarutseho ubwo yatangaga inyigisho yageneye abashakanye, muri Phoenex ho muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu nyigisho ndende yagarutse cyane ku bintu biri gutuma ingo z’iki gihe zitamara kabiri, birimo no kuba abashakanye batubahana kugeza n’aho amabanga y’urugo bayishyirira ku karubanda.

Yabwiye abari mu iteraniro ko urugo rugomba kubahwa cyane, aho bisaba ko abashakanye babikora nta mikino arimo, bakabikora bazi ibyo bagiyemo.

Ati “Mugomba kubahisha urugo rwanyu kugeza mu cyumba. Mukarurinda ikibi.Itorero rya mbere si iri duhagazemo ahubwo ni mu cyumba. Hariya ni umwanya wo kuramya, niho itorero rya mbere ritangirira.Iyo mu cyumba hatarimo kuramya Imana, murimo kwanduza igitanda cyanyu.”

Yabwiye abasore n’inkumi ko aribo bagira uruhare rukomeye mu kwangiza ingo zabo. Yavuze ko kwinjira mu ngeso z’ubusambanyi bakiri bato bibakururira imivumo yo kuzagira urugo rubi.

Yakomeje anenga bikomeye abakobwa cyangwa abagore bakuramo imyenda bagafotora inda zabo mu gihe batwite, maze bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ni gute ibintu bitazaba bibi, umuntu asigaye atwita icyumweru kimwe akabyandika ku mbugankoranyambaga ngo ‘ndatwite’! Inda y’ukwezi kumwe akagenda ayirata ahanu hose. Ibyo ni ibintu bigomba kugirwa ibanga. Ukambara agapira gato n’akaga imbere ugafotora ukereka isi yose, uwo mwana urimo werekana ataravuka uramuzi? Wamukuyehe wa mukobwa we? Uzi aho uwo mwana yavuye wa gicucu we?”

Miss Channel nawe wigeze kwifotoza atwite inda nkuru amafoto ayasangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga

Avuga ko ibyo ababyeyi bakorera abana babo bataranavuka bituma bavukana ibibazo binyuranye biturutse ku mivumo bakururiwe bakiri mu nda.

Umuraperikazi Young Grace  aheruka gusakaza amafoto 

Yabasabye kutazajya batoragura imico y’ahandi ngo bayigire iyabo batabanje kureba ingaruka izabakururira mu bihe bizaza.

Image result for Beyonce atwite impangaBigitangira byakozwe n’umuhanzikazi Beyonce wo muri Amerika na Jay-Z bishimiye ko atwite impanga

Image result for Tanasha donna yifotoje inda iri hanzeUmunyamakuru Tanasha donna uheruka kubyarana n’umuhanzi Diamond nawe atwite yasangije abakunzi be inkuru nziza

Apotre Dr Gitwaza yasabye abakobwa gukurikiza imyitwarire ya Elizabeti watwise, agahisha inda ye kugeza ikuze ndetse agera igihe cyo kubyara bizwi n’abo mu muryango we gusa.

 

 

 




One thought on “Apotre Gitwaza yihanangirije abagore batwite bifotoza bagaragaza inda zambaye ubusa

  1. Alexis

    Rwose Gitwaza, ibi uvuze ndabyemera 150% pe. nubwo ntasengera iwawe, ariko iyi topic uvuze, uzongere uyigisheho pe. cyakora kuba wabikoreye USA, ni byiza. kuko ntekereza kurarura imico y’ahandi, udashungura, n’ikibazo gikomeye pe, kandi ntekereza ko byakabaye byiza, bivuzweho kenshi. kuko birababaje, kubona ibyo abanyarwandakazi basigaye bakora, biteye isoni n’agahinda.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *