APER yatahanye ishavu,Rayon Sports yisubije igikombe giherekezwa na miliyoni ebyiri z’amafaranga

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro Development Fund waberaga ku Mahoro urangiye Rayon Sports itwaye igikombe itsinze APR igitego 1-0.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa n’ubwo Rayon Sports yari iri hejuru mu mikinire aho yihariye umukino ku kigereranyo cya 51% mu gihe APR yari ifite 49%

Rayon Sports yongeye gutwara iki gikombe itsinze APR

Mu gice cya kabiri, ibifashijwemo n’ikarita y’umutuku yahawe Hervé Rugwiro ku ikosa yakoreye Sefu ku munota wa 54 w’umukino, yasatiriye bikomeye izamu rya Kimenyi wavanyemo imipira myinshi ikomeye ariko birangira Mugisha Francois Master abonye igitego ku munota wa 92 aho yateye ishoti rikomeye ryo hasi yatereye mu rubuga rw’amahina, umusifuzi ahita arangiza umukino.

Rayon Sports yisubije iki gikombe aho n’umwaka ushize yacyegukanye nabwo igitwaye APR kikaba kinaherekejwe n’amafaranga miliyoni ebyiri. Mu bindi bihembo, umukinnyi Caleb yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gihe Muhire Kevin yahawe igihembo cy’umukinnyi w’irushanwa.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *