Angel yandagaje Sarpong amuziza kumubeshya urukundo bitungura benshi

Ni kenshi uzasanga abasore batavugisha ukuri ku bakobwa bagamaje kubasambanya gusa bakaboneraho kubabeshya urukundo babizeza ko bazashakana mu minsi iri imbere, ibi byatumye Umukobwa witwa Angel Lace wamenyekanye ku mbugankoranya mbaga nka nka Strawberry yibasira   Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri  Ghana, Michael Sarpong .

Amakuru yavugwaga agaragaza uyu musore mu rukundo, yavugaga ko akunda n’umuhanzikazi Asinah, gusa kuri iyi nshuro haravygwa ko batakiri kumwe.Uyu mukobwa Angel Lace ukoresha amazina ya Rwandan Strawberry kuri Instagram yoherereje umuntu, agaragaza ko nyuma y’uko Sarpong atandukana na Asinah ariwe bari basigaye bakundana.

        Ubutumwa uiyu mukobwa Angel yanyujije kuri Instagram

Uyu mukobwa nyuma yaje kuvumbura ko Sarpong atamukunda ahubwo icyo aba akeneye ari ukuryamana na we gusa kuko afite abandi bakobwa benshi atendeka, buri umwe amubwira ko amukunda nta w’undi afite.

Nyuma yo kumenye ibi, uyu mukobwa yifatiye kugahanga uyu musore abinyujije kuri Instagram(kuri story) yagiyeho ashyiraho amagambo akakaye yuje ibitutsi, yandagaza Sarpong ndetse avuga ko vuba bidatinze ari bushyire hanze ubwambure bwe.

Uyu mukobwa yababajwe n’uko yamubeshye urukundo, ngo iyo amubwira ko akeneye ko bazajya baryamana akabimenya ariko ntamubeshye ko amukunda.

Mu magambo y’iicyongereza tugerageje kuyashyira mu kinyarwanda yagize ati”Niba ndi ikigoryi wowe uri umuhanga Sarpong we, tekereza kabiri ureke iyo myanda y’ubugoryi urimo, umunsi umwe uzahura n’umukobwa uzaguca igitsina.”

Aha ho yagize ati”uri ikigoryi ku isi yose, jya mu ndaya zawe nje si ndi indaya, ikigorye cyambeshye ko ari njye gikunda ariko kibeshya n’abandi, ubwambure bwawe burajya hanze..”

Image result for sarpong michael

Sarpong akomeje kuvugwaho imitwarire yo gukururana n’abakobwa cyane

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *