Ange Kagame yifurije isabukuru nziza umubyeyi we

Kuri uyu Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018, umunsi Madamu Jeannette Kagame yizihizaho isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 56, umukobwa we, Ange Ingabire Kagame yayimwifurije, anagaragaza ifoto ye ubwo yari amuteruye akiri umwana.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ange Kagame yagize ati “Isabukuru nziza mama”. Si we wenyine kuko n’abandi bantu benshi bagiye bifuriza uyu mubyeyi isabukuru nziza, banamwifuriza kuramba kuri iyi si ya Rurema nyuma y’ibikorwa byinshi byiza yagiye akorera Abanyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yavukiye i Burundi ku wa 10 Kanama 1962, yashakanye na Majoro Paul Kagame wari umusirikare wa Uganda, ubu akaba ari Perezida w’u Rwanda mu 1989.

Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi w’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura ye ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yakoze harimo kuba yaragize uruhare mu gushyiraho gahunda yo kwita ku bibazo by’ubuzima n’imibereho y’imiryango ibana na virusi itera Sida, byiyongera ku yindi gahunda yatangije igamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, abinyujije mu muryango ‘Imbuto Foundation’ yashinze 2007, anabereye Umuyobozi w’Ikirenga.

Muri Mata 2001 kandi Madamu Jeannette Kagame yayoboye inama yabafasha babakuru by’afurika yita kubana ndetse no kubarinda ubwandu bwa virusi itera Sida yabereye i Kigali.

Mu bindi bikorwa amenyereweho harimo gutanga ibihembo ku rubyiruko rufite ibitekerezo by’icyitegererezo kurusha abandi hano mu Rwanda. ibi bihembo nibyo bizwi nka “Celebrating Young Rwandan Achievers Awards (CYRWA) biba buri mwaka.

Yahawe ibihembo bitandukanye birimo igiheruka cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa. iki gihembo yagiherewe mu nama mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali ( 5th Kigali International Conference Declaration (KICD).

Cyaje gikurikira ikindi yahawe  cy’uko yagaragaje uruhare rukomeye mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage bababaye cyane barimo abana n’abagore, kandi na n’ubu akaba akomeje ibikorwa bibateza imbere.

Ni igihembo yahawe n’Umuryango Team Heart, ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi mu gihugu ndetse ubu ukaba uri gukusanya inkunga yo kubaka ikigo cya mbere kivura indwara z’umutima mu Rwanda.

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *