Umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame,Ange Ingabire Kagame, yibarutse imfura yabyaranye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma bashyingiranywe mu mwaka ushize.
Kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, Umukuru w’igihugu yishimiye kubona umwuzukuru we wa mbere.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yanditse ko ari bwo we na Jeannette Kagame babonye umwuzukuru. Perezida Kagame yatangaje ko abyishimiye ndetse anagaragariza umukobwa we n’umukwe we ko abishimiye cyane ku bw’imfura yabo
Akazuba Cynthia
Bana natwe tugususurutse umenye