Ancamake y’amateka n’ubutwari bya Ngũgĩ wa Thiong’o intwari Nyafurika

Ngũgĩ wa Thiong’o yabaye intwari Nyafurika y’ibihe byose haba mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa aho ubutwari bwe bwagiye bugaragarira cyane mu bihangano bye byibandaga mu kubanisha Abanyafurika.

Image result for Ngũgĩ wa Thiong'o

Ngũgĩ wa Thiong’o ni umunyakenya, yavutse ku wa 5 Mutarama 1938 avukira Kamirithu ho muri Kenya. Ngũgĩ wa Thiong’o afite imyaka 79 y’amavuko yashakanye na Njeeri wa Ngugi, babyarana abana 4. Mukoma wa Ngugi, Nducu wa Ngugi, Wanjiku wa Ngugi na Tee Ngugi.

Ngũgĩ wa Thiong’o ni umuhanga mu buvanganzo, umwanditsi w’ibitabo, ikinamico, inkuru ngufi ndetse n’imyandiko mire mire.

Bimwe mu bitabo yanditse twavugamo, Weep Not Child 1964Wizard of the Crow 2006The River Between 1965A Grain of Wheat 1967Petals of Blood 1977, n’ibindi byinshi.

Related image

Ibikorwa bya Ngũgĩ wa Thiong’o byose byibanda kukurwanya imico itari myiza y’abakoroni, gusigasira umuco wabo, uwa Afurika, n’abirabura muri rusange. Ngũgĩ wa Thiong’o yaharaniye uburenganzira bw’umukobwa ndetse arwanya amakimbirane n’amacakubiri. Akanaharanira ubumwe n’ubwiyunge arwanya ubujiji, aho yabigaragarije mu gitabo cye yise The River Between na Petals of Blood.

Ngũgĩ wa Thiong’o mu gitabo cye The River Between, yagaragaje guhosha amakimbirane yari hagati ya Kikuyu na Makuyu batandukanywaga n’umugezi wa Honia.

Image result for Ngũgĩ wa Thiong'o

Tubibutse ko Ngũgĩ wa Thiong’o ibitabo bye byinshi biboneka mu isomero iryo ari ryo ryose cyangwa ukabigura muri Simba Super Market.

Nsengiyumva Innocent-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *