Amwe mu mateka yaranze umuhanzi Rugamba Sipiriyani nyuma y’imyaka 24 ahitanwe na Jenoside.

Ni mugihe hari kwibukwa ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,muri Jenoside u Rwanda rwatakaje abantu ibihumbi n’ibihumbi b’inzirakarengane kandi bari mu ngeri zose ,abaririmbyi bari barigaruriye imitima ya benshi icyo gihe  na  Rugamba Sipiriyani yari arimo ,ubu tugarutse kuri amwe mu mateka yaranze ubuzima bwe.

Rugamba yakundaga umugore we  bose Jenoside yarabijuganye

Rugamba  Sipiriyani yari umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umushakashatsi ndetse n’umuririmbyi. Rugamba yamenyekanye cyane ku Itorero rye ryitwa “Amasimbi n’Amakombe” ryamufashaga mu ndirimbo zabaga zikubiyemo ubutumwa bw’ingenzi ku Banyarwanda,Sipiriyani wibukwa ku nshuro ya 24, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, ibihangano bye bikaba ari umurage ukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Uyu Nyakwigendera Rugamba Sipiriyani yavukiye mu yahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w’1935. Rugamba yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Mu makiliziya bakundaga ibihangano bya Rugamba Sipiriyani cyane

Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina, akaba yaramuhimbiye imitoma myinshi amurata imico n’uburanga. Uretse ko uyu mukobwa yaje kwicwa aroshywe mu mazi mu mwaka w’1963, ibi bikaba byaramubabaje cyane, ariko yaje kwishumbusha undi witwaga Mukansanga Daforoza wari ubereye nyina wabo wa wundi wa mbere.

Uyu muhanzi Rugamba yaje gushing itorero yise  “Amasimbi n’Amakombe “yasohoraga indirimbo zirimo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kuba inyangamugayo, gushishoza no kugira Ubumwe.Zimwe muri izo ndirimbo harimo nka Ntumpeho, inda nini, Jya umenya gusasa utanduranyije cyane, Agaca n’izindi zinigisha ku buzima busanzwe.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye,yumvako umuntu yaba mu mahoro kandi mu mudendezo urambye.

Rugamba Sipiriyani ibyo yakundaga harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba, Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri Jenoside bapfanye n’abana babo 6 bane barasigara.

 

Ubu Rugamba yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwacu rwubakwa. Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’ abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Nyagasani zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi indirimbo ze zifatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

David Mayira/celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *