Amwe mu mabanga ya Perezida Kim Jong-Un uyobora Koreya y’Amajyaruguru bivugwa ko yikundira inyama y’Akabenzi

Abantu benshi bakunze kwibaza ku buzima bw’abakuru b’ibihugu bikomeye cyane ku Isi,iyi nshuro twabakusanyirije amwe mu makuru adasanzwe kuri  Perezida wa Korea y’amajyaruguru dore ko hari abakunzi kwibaza uko abayeho kubera ubudahangarwa afite.

Kim Jong-un yavutse taliki 8,Mutarama 1982,akaba ariwe mu Perezida w’igihangange wabayeho mu mateka y’Isi ukiri muto ,akaba ari umugabo w’ubatse yashakanye na Ri sol-Ju mu mwaka wa 2009.

Image result for Kim Jong-Un with  Ri sol-Ju

Kim Jong n’umufasha we Ri sol-Ju

Kim Jong-un ku nshuro ya mbere yatangajwe ko ariwe Perezida wa Korea ubwo bashyinguraga ise umubyara kuwa 26 ukuboza 2011, ahita aba umukuru w’ishyaka ryitwa Workers party of Korea ari na ryo shyaka riyoboye ubutegetsi,ubuzima bw’uyu mugabo akenshi bwagiye buba ibanga.

Uyu mugabo ufite akayabo k’Amadorali ashobora kuba atunze Miliyaridi zigera kuri 5$ zibitse muri banke zo mu gihugu cy’Ubushinwa nkuko tubikesha ikinyamakuru Haffington Post.

Ayo madorali akaba ayakoresha mu buryo butandukanye nko kwishimisha no gukora ibisasu bya kirimbuzi,ndetse no kugura intwaro zikomeye aho akunze guhangana na Donald Trump bapfa ibisasu bya misile akunda kugerageza.

Uyu mugabo ukoresha amadorali asaga miliyoni 600$ buri mwaka usanga inzoga anywa azitumiza hanze, cyane akunda whisky,Cognac ndetse na Vudka.

Kim Jong-un azwiho gukunda itabi cyane, mu mwaka wa 2009 abaganga bamukoreye isuzuma ry’ubuzima  basanze  arwaye Diyabete ndetse n’umuvuduko w’amaraso.

Related image

Dennis Rodman na Kim Jong ni inshuti magara

Uyu mugabo ukunda umukino wa Basketball akaba afite inshuti magara yitwa Dennis Rodman w’Umunyamerika wakinaga uyu mukino,Kim azwi ho gukunda umukino w’amafarasi cyane dore ko afite na Stade y’uwo mukino.

Dennis akunda gusura Kim Jong bagasangira inzoga,bagahana impano byageze naho Dennis Rodman amuha igitabo Donald Trump Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yanditse.

Image result for Kim Jong-Un in boot sport

Kim Jong akunda kwishimisha mu bwato bwe n’agatabi kaba kari hafi aho

Kim Jong-un uzwiho gukunda inyama z’ingurube(Akabenzi) atumiza mu gihugu cya Danmark,n’ibindi biribwa bitandukanye abitumiza hanze nko mu Buyapani no mu bihugu by’Iburayi.

Kim Jong-un akaba afite n’ubundi butunzi butandukanye aho afite imodoka yakataraboneka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz limuzini,indege n’ibibuga byihariye.

Image result for Kim Jong-Un his Limousine car

Imodoka ye ya Limousine ni agatangaza ifite ubwirinzi bukomeye

Nubwo uyu mugabo atunze ibyo byose usanga ibindi bihugu by’ibihangange nka Amerika byibaza aho abigurira kuko bituruka hanze y’igihugu cye’ kandi bikaba bizwi ko nta bihugu bikomeye bacana uwaka ku ikubitiro hakaza Amerika ndetse akaba azwiho gutegekesha igitugu no kudaha agaciro ikiremwa muntu.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *