AMFOTO-Perezida Kagame yahawe igihembo cyihariye

Perezida Kagame yahawe igihembo cyihariye n’Ishyirahamwe ry’imiryango y’abakozi muri Afurika y’Uburengerazuba (FOPACO), kubera imiyoborere ye ndetse n’impinduka mu bukungu yakoze mu gihugu cye.

Iki gihembo Umukuru w’Igihugu yagiherewe mu nama y’Ubukungu ihuza abashoramari bakomeye muri icyo gihugu izwi nka ‘CGECI Academy 2019’, yatangiye ejo kuwa Mbere i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Mu muhango wo gufungura iyi nama, Perezida w’abakozi muri Côte d’Ivoire, Jean-Marie Ackah, yabwiye Perezida Kagame ati “Ku bw’aba ba rwiyemezamirimo bose ba Afurika, tuguhaye iki gihembo cyihariye giturutse mu Ishyirahamwe ry’imiryango y’abakozi muri Afurika y’Uburengerazuba, kubera imiyoborere yawe”.

Ikinyamakuru Journal du Cameroun cyanditse ko Perezida Kagame yashyikirijwe iki gihembo na Jean Kacou Diagou, Perezida w’impuzamashyirahamwe y’ibigo by’ishoramari muri Côte d’Ivoire (Confédération générale des entreprises de Côte d’Ivoire- CGECI).




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *