Amerika:Idini rya Beyonce rirakataje,Kanye West yahinduye umuvuno yinjiye mu ndirimbo zihimbaza Imana 

Muri Amerika umuraperi Kanye West ari mu rugendo rwo kumurika Album nshya igizwe n’indirimbo  zo kuramya no guhimbaza Imana yise ’Jesus is King’,byateye urujijo abasanzwe bamuzi mu ndirimbo z’Isi ni mu gihe n’umugore we Beyonce avugwaho gutangiza idini ndetse agasengwa n’abayoboke be. 

Uyu mugabo umaze iminsi akorera ibitaramo mu nsengero zinyuranye ku mugabane wa Amerika, ashimangira ko yagize igitekerezo cyo gukora izi ndirimbo nyuma yo kwiyumvamo ko yahindutse ‘icyaremwe gishya’.

Uku gushyira hanze umuzingo w’indirimbo zihimbaza Imana kwa Kenya West, byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bari kumushima kubwo kwakira agakiza, abandi bakavuga ko ari uburyo yabonye bwo gushaka gucuruza ibihangano bye.

Image result for Kanye west

Iyi album Kenya West yise ‘Jesus is King’ ishobora kuzaba imwe mu mizingo y’uyu mugabo w’imyaka 42 izakundwa n’abatari bacye, dore ko abantu benshi bafite amatsiko yo kuzumva no kuzireba.

West wavuzweho gukorana na Satani ari kugaragaza ibimenyetso by’uko yaba ari mu nzira yo kwegerana n’Imana, umwaka ushize ubwo yamurikaga Album ye ya munani yatangaje ko ahinduye izina yarasanganwe akaba azajya yitwa ‘Ye’ izina yavuze ko ari impine y’izina rye risanzwe, rinafite igisobanuro mu bijyanye n’imyemerere mu by’idini.

Icyo gihe yagize ati “Mpamya ko ’ye’ ari ryo jambo rikoreshwa cyane muri Bibiliya kandi muri Bibiliya risobanura ‘mwebwe’.”

Iyi Album ya Cyenda yiswe ’Jesus is King’ y’uyu muraperi w’igikomerezwa muri Amerika, igizwe n’indirimbo 10 zirimo iyitwa, ’I am a God’, ‘Never Let Me Down’, ‘Wolves’, ‘Jesus Walks’ n’izindi.

Uretse Kanye West,umuhanzikazi Beyonce  aheruka gutangiza idini rimusenga.

Beyism

Iri dini ryiswe “The National Church of Bey” ngo ryashinzwe rigamije kuzajya riramya Beyonce. Iri dini rikaba rinafite bibiriya yaryi yitwa Beyble. Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere iri dini rye Beyonce akaba yaguze urusengero ruherereye mu mujyi wa New Orleans.
Beyoncé yatangije idini ryihariye muri Amerika

Uru rusengero Beyoncé yabuze rukaba rwari rwashyizwe ku isoko hifuzwa ibihumbi 850 b’Amadorali y’Amanyamerika.

bee messiah

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo uru rusengero rwubatswe mu mwaka 1900 bivuze ko rumaze imyaka 100 yose.

beyonce

Gusa ngo uru rusengero n’ubwo rumaze iyi myaka yose 100 ngo siko yose rwakorerwagamo imirimo yo gusenga kuko imfu z’abayoboke barwo zatumye rufunga imiryango.

Beyonce-Is-My-Religion-2017-Letter-Funny-Print-T-Shirt-Female-Tops-Short-Sleeve-Black-White




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *