Amerika:George H.W.Bush yasezeye ku isi

George Herbert Walker Bush wabaye Perezida wa 41 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana ku myaka 94. Ni nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye indwara y’ubuhumekero (bronchite).

George Herbert Walker yitabye Imana nyuma y’amezi arindwi umugore we Barbara Bush nawe yitabye Imana dore ko yatarabarutse tariki 17 Mata 2018 ku myaka 92 azize uburwayi bw’umutima n’inzira z’ubuhumekero.

Image result for Barbara bush and George Bush

George Herbert Walker Bush, Barbara Bush n’umwana wabo George W. Bush

George H.W. Bush ni Se wa George W. Bush wayoboye merika muri manda ebiri hagati ya 2001 na 2009, akaba na Se w’uwahoze ari Guverineri wa Leta ya Florida, Jeb Bush.

Uyu we yabuze amajwi yagombaga kumwemerera guhatanira kuyobora Amerika mu matora yabaye mu 2016, mu ishyaka ry’aba- républicains.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *