Mu 2016 ubwo Donald Trump,yiyamamarizaga amatora y’Umukuru w’Igihugu yashinzwe gufata ku ngufu abakobwa n’abagore barenga 20 barimo Jessica Leeds, Jill Harth, Kristen Anderson, Lisa Boyne, Tasha Dixon n’abandi gusa uyu mutego yawusimbutse neza.

Joe Biden & Tara Reade: Democrats' Hypocrisy | National ReviewUbu Joe Biden na we uteganya kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ashinjwa gufata ku ngufu Tara Reade

Tara Reade speaks with Megyn Kelly about sexual assault ...

Ubu Joe Biden na we uteganya kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ashinjwa gufata ku ngufu Tara Reade mu 1983 ubwo bakoranaga bya hafi muri sena.

Bill Clinton's Bad Judgment | The New YorkerBill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 1993 kugeza mu 2001, yashinzwe gufata ku ngufu abagore n’abakobwa batandukanye

Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 1993 kugeza mu 2001, yashinzwe gufata ku ngufu abagore n’abakobwa batandukanye, barimo Monica Lewinsky wakoze mu biro bye, Paula Jones mu 1994, Kathleen Willey mu 1998, Juanita Broaddrick mu 1998.

For the 2nd time, R. Kelly ordered to remain in jail during COVID ...R. Kelly

Mu madosiye azwi y’abahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu habaye urubanza rw’umuhanzi w’icyamamare muri Amerika, Robert Kelly uzwi nka R. Kelly washinjwe gusambanya abakobwa, ibyaha bikamuhama.Habaye gushidikanya, abakunzi b’uyu muhanzi n’ibihangano bye bibaza niba atari ishyari yagiriwe. Hari abandi bashingiye ku myumvire itagira ‘gihamya’ ivuga ko ibyamamare byinshi muri Amerika bikura kumenyekana ku gukorera mu muryango wa ‘Iluminati’ uvugwaho gukorera ‘Satani’. Bityo ngo R. Kelly yashatse kumena amabanga, bimubyarira amazi nk’ibisusa.
R. Kelly Update: Singer Denied Bail, Will Remain in Jail
R. Kelly wabaye icyamamare arafunzwe