Uyu mupasteri yavuze ko n’ubwo Yesu yaba ahari atakongera kwemera kugendera ku ndogobe.

Jesse Duplantis yavuze ko Imana yamubwiye ko akwiye kugura indege yo mu bwoko bwa 7X igurwa amafranga angana na miliyoni 54 z’amadolari.

Yongeyeko ko yari afite impungenge zo gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyo kugura iyo ndege ariko akaza kongera kubwirwa n’Imana ko agomba kwizera ko azayibona.

Imana ngo yabimubwiye muri aya magambo:”Sinakubwiye ngo uyishyure, nakubwiye ko wizera uzayibona”.

BBC itangaza ko Duplantis w’imyaka 68 yagize ati:”murazi, mfite indege eshatu mu buzima bwange, narazikoresheje nkorera Yezu Kristu”.

Ahagaze iruhande rw’indege ze ,yagize ati:” hashize imyaka 12, ikaba imaze gusaza ku buryo idakwiye na busa mu bikorwa byo mu rusengero “.

Yavuze kandi ko iyo ndege idashobora kugera  kure itabanje guhagarara, bigatuma rero yishyura amafranga menshi yo kugwa no kunywa benzeni.

Gusaba abakiristu ngo bature amafranga kugira ngo agure iyo ndege cyakora ntibyakiriwe neza n’abantu dore ko byatumye bamunegura.

          Ngiyo indege abakiristu bategetswe kugurira pasteri Jesse Duplantis

Abatari bake batunguwe n’iyi nkuru babinyujije ku rubuga rwa twitter,maze umwe mu bantu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga agira ati:” Ndemera ko abapasitori bakwiye kujya ku maradiyo yose, ku bitangazamakuru byose, kugira ngo ijambo ry’Imana rigere hose kw’isi ariko gutunga indege byo ubanza ari ibindi,mbona atari ngombwa”.

Ntibyari bimenyerewe mu muryango w’ivugabutumwa guturisha ngo hagurwe indege yo kujya itwara pasteri icyakora ubanza ntawe byatungura kuko turi mu minsi ya nyuma.

Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com