Amerika iri mu biganiro n’intagondwa z’Abatalibani

Reta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’Abatalibani bo muri Afuganistani basubiye mu biganiro by’amahoro muri Qatar kugira ngo barebe ko bagera ku masezerano ashobora kuzarangiza intambara ya gisirikare ndende Amerika yinjiyemo.

Ibiganiro hagati y'Amerika n'Abatalibani

Ibi biganiro ku ncuro ya cyenda  byatangiye kuri uyu wa kane i Doha mu murwa mukuru wa Quatar, byitezweho amasezerano yigihe kirekire hagati yizo mpande zombi.

Ibi biganiro byongeye gutangira nyuma y’umunsi umwe Abatalibani mu burasirazuba  bwa Afuganistani bishe abasirikare babiri ba Reta zunze ubumwe z’Amerika, bituma bagera kuri  14 bamaze kwicirwayo muri uyu mwaka wa 2018.

Mu gihe amasezerano yagerwaho , Amerika yahita itangaza igihe  itangaza cyo gukura abasirikare  bayo muri Afuganistani. Ku rundi ruhande, Abatalibani bazahita batangaza ko batazemera  ko abakora iterabwoba batazongera gukoresha ubutaka bwa Afuganistani mu kugaba ibitero mu bindi bihugu.

Eric TWAHIRWA




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *