Amerika : Abimukira Bafashwa na Reta ntibazongera guhabwa ubwenegihugu

Muri Reta zunze ubumwe z’Amerika, reta ya perezida Donald Trump yatangaje poritike nshya ku munsi wa wejo, yima green card hamwe n’ubwenegihugu abimukira bafashwa na leta  mu kwivuza, gufungura no guhabwa aho kuba.

Ken Cuccinelli, umuyobozi wurwego  rushinzwe abinjira n’abasohoka yatangaje ko abifuza kuza cyangwa kuguma muri Amerika bakwiye kuba bashoboye kwifasha.

Ariko Cuccinelli avuga ko porogaramu zo gufasha impunzi zahawe ubuhungiro, abahohotewe mu ngo zabo hamwe n’abahuye n’ibibazo by’ubucuruzi bw’abantu batazakorwako n’iyo ngingo.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abimukira barimo baramagana iryo tegeko iryo tegeko. Ihuriro ryayo i New York, rihuriyemo abarenga 200, bavuga ko iryo tegeko ari urwango kubava mu bindi bihugu, kandi bagiye kuzarirwanya.

Eric Twahirwa




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *