Ambasaderi wa Amerika yagize icyo yisabira Leta ya Uganda n’ u Rwanda

Ni nyuma y’imibarine y’u Rwanda na Uganda ijemo agatotsi aho kugeza ubu imipaka nka Gatuna igifunze aho biri kwica inyungu z’abanegihugu ku mpande zombi, aho nibura bitera igihombo  ku bicuruzwa byavaha hanze nka Kampala na Kigali yewe na Congo byanyuraga kuri uwo mupaka.

Image result for Deborah Malac

Deborah Malac asaba umuteka ku mpande zombi  k’u Rwanda na Uganda

Uganda n’u Rwanda abenshi bahamyako byari ibihugu by’abaturanyi bibanye neza ariko byaje kugaragara ubwo bamwe mu banyarwanda bahohotewe bikomeye,  bakirukanwa mu gihugu cya Uganda bashinjwa kwangiza umutekano  w’igihugu , nyuma bikagaragara ko ahubwo ari ukutabashaka ku butaka bwa Uganda.

Ubu Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Deborah Malac, yagiriye inama u Rwanda na Uganda yo gukoresha inzira ya dipolomasi mu gukemura ibibazo bifitanye mu mahoro, ashimangira ko biri mu nyungu za buri wese gukomeza gufungura imipaka ibihuza.

Related image

yagize ati: Turasaba ibihugu byombi gukemura ibibazo bifitanye mu mahoro no kugirana ibiganiro,”.Akomeza agira ati“Abayobozi bombi na Guverinoma zombi bafite imirongo itandukanye yo kuvugana kandi turasaba ko bayikoresha bagashaka inzira yo  gukemura ikintu cyose cyaba kiri inyuma yo kwiyongera kw’umwuka mubi uheruka mu mahoro.”Nk’uko tubikesha urubuga rwa Softpower.

U Rwanda rukavuga ko ahavugwa hafunzwe ku mupaka wa Gatuna hafunzwe kubera imirimo yo kubaka ibiro bya gasutamo bihuriweho irimo kuhakorerwa, mu gihe Uganda ivuga ko hafunzwe n’indi mipaka nka Cyanika na Kagitumba.

Twavugako  usibye ibicuruzwa Uganda yoherezaga mu Rwanda, n’ibyo yoherezaga mu Burundi no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byacaga mu Rwanda. Byumvikane kandi ko no ku ruhande rw’u Rwanda hari ibihombo bikomeye.

David Maira/celebzmagazine

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *