Amaze kubana n’abagabo 2 bose bapfa ngo atera umwaku none yaheze ku ishyiga

Nashatse umugabo apfa tutamaranye kabiri, uwa kabiri apfa tumaranye ukwezi none ngiye guhera ku ishyiga ngo ntera umwaku. Nimumfashe. 

Nk’uko bisanzwe muri Shaka umukunzi duhuza abafite intego y’urukundo nyakuri..Umwe mu bakunzi  bacu ufite ikibazo kitamworoheye yatwandikiye  muri aya magambo yifuza ko twafatanya n’abasomyi bacu ku mugira inama, maze atugezaho ubutumwa bwe muri aya magambo.

Yagize ati“Ndi umwe mu basomyi b’iki kinyamakuru, nabonye hari abantu bagisha inama kandi abasomyi bakabaha inama zitandukanye none nanjye ndashaka kugisha inama” 

Yakomeje agira ati:“Ubwo nari mfite imyaka 22 nahuye n’umusore, turakundana biratinda kugeza ubwo twiyemeje gukora ubukwe.  Gusa tumaranye icyumweru kimwe tubana yahise akora impanuka arapfa. Kubyakira byarangoye cyane gusa nyuma naje kubyakira”.

Nkiri muto najyaga numva bavuga ngo aho umutindi yanitse ntiriva, ngo nyiribyago imbwa ziramwonera yewe ngo uwagumiwe n’amenyo ahagamwa n’amazi, hari n’abo numvaga bavuga ngo iyo agahinda gashize akandi kaba kageze ibagara. Ibi byose nabyumvaga nk’imvugo ziri aho zitandeba, ariko ntababeshye ubuzima naciyemo bwarazinyumvishije. Ngikomeza ubutumwa bwanjye…

“Nyuma y’agahinda nasigiwe n’umugabo wanjye wancitse amanzaganya atansigiye n’urwibutso, hashize nk’umwaka n’igice nabonye undi musore, araza turabana,ibyago byanjye hashize amezi abiri na we apfa yishwe n’umutima”.

Kuva icyo gihe namaze iminsi myinshi nararwaye ihungabana, narivuje, Mama wacu (mukuru wa mama) na we akamba hafi , none ubu nasubiye mu buzima busanzwe nanateye imbere, kuko ndacuruza, mfite imodoka ngendamo n’indi ikora mu muhanda ndetse n’inzu nkodesha ku by’imitungo ntacyo nshinja Imana ariko….

Gusa ikinshengura umutima,  bavandimwe nkunda, nyuma y’ibyambayeho, imitungo naragwije rwose ariko maze igihe kinini narabuze uwaza kumara agahinda n’iyo ngize uwo mbona, iyo tugiye kubana, abantu bahita bamubuza, bakamutera ubwoba, bamumbwiraho byinshi ngo ntera umwaku, ngo naranacuze kubera ko ntigeze ntwita, abandi bakavuga ngo ababyeyi banjye bantanze ikuzimu ku buryo umugabo wese uzandongora azahita apfa n’ibindi ntarondora…..None ubu mfite imyaka isaga  30 yewe n’undi ndabona wegereje, ubu nibanira mu nzu n’umukozi gusa kandi nta n’umbeshya byibuze.

“None koko nzapfe ntya, mpambishwe ikara?”

Ndabinginze nimumbabarire mungire inama cyangwa se munansengere kuko ku ivuko abasore bose bishyizemo kandi bashyirwamo ko ntera umwaku none batinye kuntereta ngo batazandongora bagapfa. Ntegereje inama zanyu nizera ko zizambera igisubizo n’umuti. Murakoze!

 Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com
BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




2 thoughts on “Amaze kubana n’abagabo 2 bose bapfa ngo atera umwaku none yaheze ku ishyiga

  1. Bizimana Egide

    Njyewe ndumva ibyo bitakubera ingorane mu buzima gusa nkubwira ngo bizakemuka ariko njyewe nakubwira kwibyarira umwanya ibindi ukabireka ufate number yanjye uzamvugishe ngufashe uko mbishoboye 0727171066/0789471217

    Reply
  2. gakuru fizzo

    ntamwaku ubaho rwose satani niwe nyirayabazana kuko niwe uteza imibabaro soma 1yohana5:19
    umubwiriza9:11 bizagufasha kutiheba rwose

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *