Amaze gukundana n’abasore  batagira ingano bagatandukana atazi impamvu,arabisanisha n’amarozi

Nikoko ngo urukundo ni amayobera,uko ukundwa ni nako ushobora gutandukana n’uwo mukundana utazi impamvu. Umukobwa uvuka mu karere ka Bugesera umurenge wa Nyamata yasangije Celebzmagazine.com ishyano yahuye naryo we afata nk’amarozi.Ese nawe byakubayeho?Mufashe kuva mu rujijo.

Ku isaha ya 21h30′ umukobwa uvuka mu karere ka Bugesera izina rye ryagizwe ibanga ku bw’umutekano we, yifashishije telephone mobile  yasangije Celebzmagazine.com ishyano yahuye naryo we afata nk’amarozi. Mu gahinda kenshi atsikimba yahamirije umunyamakuru ko nyuma y’amezi atatu ari mu rukundo yisanga yatandukanye n’umusore bari bageze mu mishinga y’ubukwe yewe ngo ntamubwire impamvu, agashaka undi bikongera bikagenda gutyo.

Ati”Byambereye ihurizo rikomeye mpora nshakisha impamvu narazibuze,ngerageza kwitwararika ntakigare ngira ngendamo ndasenga kandi nkunda umurimo. Uwo dukundanye wese ndirekura nkamwitaho ndetse musezeranya ko ntawundi nshobora kumurutisha ariko byaranze nabuze ukuri.Nkunda gusoma inkuru zanyu z’urukundo ndagira ngo mungire inama nibibangombwa mu mpuze n’impuguke mbashe kugisha inama,ndabinginze mumfashe ndaremerewe.”

Uyu mutangabuhamya yasoje ikiganiro akekeranya ko yaba yararozwe n’abakobwa bagenzi be batishimira imibereho abayemo.Akeneye  inama zawe,ese wowe byaba byarigeze kukubaho?Wabyikuyemo ute?Akore iki se ngo yikure muri ubu buzima bubi abayemo dore ko ari umukobwa ukuze  afite imyaka 27 y’amavuko ugeze mu gihe cyo gushaka.

Image result for girl in love deceptionPhoto internet

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *