Amayobera ku irengero rya Meng Hongwei uyobora Polisi mpuzamahanga, Interpol

Amakuru y’ibura rye ngo yamenyekanye ubwo umugore wa Meng yajyaga kumenyesha polisi mu Bufaransa ko umugabo we yabuze guhera ku wa 29 Nzeri. U Bufaransa bwatangiye iperereza bivugwa ko yaburiwe irengero mu mpera z’ukwezi gushize.

Image result for Meng Hongwei

Umuryango we uvuga ko uheruka amakuru ye ubwo yavaga ku cyicaro cya Interpol mu mujyi wa Lyon mu Bufaransa, agiye mu gihugu cye cy’u Bushinwa, mu cyumweru gishize.

Amakuru AFP yabonye avuga ko “atabuze akiri mu Bufaransa.”

Hari amakuru ko Meng w’imyaka 64 yaba yarafashwe ngo ahatwe ibibazo n’ubuyobozi bw’u Bushinwa. Gusa ntibiramenyekana niba akurikiranwe kubera imyitwarire cyangwa niba afunzwe.

Kugeza ubu u Bushinwa ntacyo buratangaza ku ibura rye.

Meng asanzwe ari umuyobozi ukomeye mu ishyaka ry’abakomunisiti mu Bushinwa.

Amakuru y’ibura rye ngo yamenyekanye ubwo umugore wa Meng yajyaga kumenyesha polisi mu Bufaransa ko umugabo we yabuze guhera ku wa 29 Nzeri.

Interpol yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru wayo, ari we uri gukurikirana ibikorwa by’uyu muryango uhuza ibihugu 192.

Meng agomba kuyobora Interpol kugeza mu 2020. Yatowe mu 2016.

Uyu mugabo ufite ubunararibonye bw’imyaka 40 mu iperereza ku byaha, mbere yo kuyobora Interpol yabaye Minisitiri wungirije w’u Bushinwa ushinzwe umutekano.

Interpol ni urwego rugira uruhare mu gukurikirana abanyabaha ku rwego mpuzamahanga. Gusa nta burenganzira ifite bwo kohereza abakozi mu gihugu runaka guta muri yombi umuntu runaka ushakishwa.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *