Amavubi yatsinze Centrafrica umukino wa Kabiri wa gicuti (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yatsinze iya Centrafrika ibitego 5-0 mu mukino wa Kabiri wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro.

Ni imikino iri mu rwego rwo gutegura imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi, Amavubi yateguye imikino ibiri ya gicuti azakina na Centrafrika.

Uko ari imikino ibiri yabereye kuri Stade Amahoro, uwa mbere ukaba wararangiye yegukanye u Rwanda rutsinze ibitego 2-0 Centrafrica. Ni ibitego byatsinzwe na Rwatubyaye Abdul na Jacques Tuyisenge. Umukino wa Kabiri watangiye ku Isaha ya Saa Cyenda z’amanywa, ikipe y’u Rwanda Amavubi ikaba yegukanye itsinze y’ibitego 5-0 bya Republika ya Centrafrika.

Igitego cya Mbere cyatsinzwe na Muhadjir Hakizimana ku munota wa Kane gusa, mugihe igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Yves Mugunga mu minota y’inyongera y’igice cya Mbere. Amavubi ajya ku ruhuka bayobowe umukino n’itsinzi y’ibitego 2-0.

Umutoza Mashami Vincent mugice cya Kabiri yakoze impinduka y’abakinnyi bane mu bari babanje mu gice cya mbere. Martin Fabrice asimbura Ruboneka J. Bosco, Medie Kagere asimbura Yves Mugunga, Ange Mutsinzi asimbura Thierry Manzi ndetse Salomon Nirisarike asimbuzwa Emery Bayisenge.

Igitego cya gatatu cyatsinzwe n’umukinnyi Martin Fabrice ku munota 65 waje no gutsinda igitego cya gatanu ku munota 82, Igitego cya kane cyari cyatsinzwe na Nshuti Savio Dominique ku munota wa 77.

Ikipe ya Centrafrica mu rugendo rwo kwisuzuma mu mikino ya gicuti n’u Rwanda ikaba irangiye nta ntsinzi yegukanye mu mikino ibiri.

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga

Abakinnyi 11 ba Centrafrica babanje mu kibuga

Ubwo Yves Mugunga yatsindaga igitego cya Kabiri cya Amavubi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *