Amavubi mbere yuko yerekeza muri Cameroon yibukijwe ko abanyarwanda bose babashakaho intsinzi-Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Mutarama 2021, Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa aherekejwe na PS Shema Didier Mahoko ndetse na Mutabazi Richard umuyobozi wa Karere ka Bugesera yasuye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) iri kwitegura kwerekeza muri Cameroon mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu.

Mu ijambo rye nyakubahwa yasabye abakinnyi b’u Rwanda kwitwara neza kuko abanyarwanda bose babashakaho intsinzi, aho yagize ati:  “Mugende mukotane, muzakinane ishyaka kandi mwimane u Rwanda.”

Nyuma y’ijambo rye minisitiri Aurore Mimosa yashyikirije kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya CHAN Jacques Tuyisenge ibendera ry’igihugu nk’ikimenyetso cy’ubutumwa Igihugu kiboherejemo.

Umutoza Mashami Vincent na kapiteni Tuyisenge Jacques basezeranyije nyakubahwa minisitiri kwitwara neza muri iri rushanwa rya CHAN 2020 rizabera muri Cameroon. Ikipe y’umupira w’amaguru Amavubi azahaguruka mu Rwanda ejo saa mbiri z’igitondo aho biteganyijwe ko ikipe izagera Douala saa sita z’amanywa.

Komiseri w’imari muri FERWAFA akaba n’umuyobozi wa “delegation” izajya muri Cameroon Lisa Kankindi yashimiye Minisiteri ya Siporo kuba yaratanze ibishoboka byose kugirango ikipe yitegure neza amarushanwa ya TOTAL CHAN2020 yizeza ko ikipe izaharanira ishema ry’Igihugu cy’u Rwanda.

Komiseri w’imari muri FERWAFA akaba n’umuyobozi wa “delegation” izajya muri Cameroon Lisa Kankindi yashimiye Minisiteri ya Siporo kubwo kubitaho

Abayobozi bahuye n’ababa bakinnyi nyuma yuko hafashwe mbere Ibipimo bya COVID19 byakorewe abagize delegation y’ikipe y’Igihugu Amavubi bigaragaje ko nta n’umwe ufite ubwandu. Ikipe izahaguruka ejo saa mbiri z’igitondo ijya Douala aho izakinira imikino 2 harimo uwa Uganda n’uwa Morocco ziri hamwe mu itsinda C.

Image

Kapiteni w’ikipe y’Amavubi Jacques Tuyisenge yahawe ibendera ry’igihugu bibutswa ko bahagarariye u Rwanda

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ya siporo Shema Didier ubwo yageraga aho abakinnyi bacumbitse

Umuyobozi wa karere ka Bugesera Mutabazi Richard yaraherekeje abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *