Amavubi yakozwe mu jisho ntibiyabujije gutahana intsinzi ku mukino  wa mbere

Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Amavubi yavanywe mu bakinnyi 11 b’Amavubi agiye guhura na Seychelles bitewe n’uko  afite ibyangombwa bidahuza amakuru muri FIFA.

Image result for Mashami Vincent

Umutoza w’ikipe w’Amavubi  Mashami Vincent

Inkuru zinyuranye zivuga ko nyuma y’uko AS Kigali yatse ibyangombwa muri CAF kugira ngo azabakinire imikino ya Total CAF Confederation Cup ntibikunde, Amavubi yabujijwe gukoresha Haruna Niyonzima kuko ngo afite ibyangombwa birenze kimwe bigaragaza imyaka itandukanye n’iyo FIFA izi.

Yahise asimbuzwa Muhire Kevin

Basaba ibyangombwa, AS Kigali bavuze ko Haruna Niyonzima yavutse tariki 20 Nyakanga 1988 mu gihe muri FIFA basanzwe bazi ko Haruna Niyonzima ukinira ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yavutse tariki ya 5 Gashyantare 1990.

Ibi byaje gutuma Haruna Niyonzima ava ku rutonde rw’abakinnyi 11 b’u Rwanda bagomba gucakirana na Seychelles saa munani ku masaha ya Kigali (14h00’).

Haruna Niyonzima yahise asimbuzwa Muhire Kevin nawe usanzwe adashidikanwaho ku musaruro atanga hagati mu kibuga.

Haruna Niyonzima

Uwavuga ko kubura Haruna mu bakinnyi bashaka tike ntiyaba yibeshye ku bw’uduhigo twe. Haruna Niyonzima ni  Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. Haruna Niyonzima ni umwe mu batoza 12 b’abanyarwanda babonye ibyangombwa byo gutoza byo ku rwego rwa C ‘Licence C’ bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *