Amateka y’ibivejuru (Aliens) ibikoko bidasanzwe byasesekaye ku isi bikagirwa ibanga

Nkuko benshi babidusabye, muri iyi nkuru turifashisha ibitabo twasomye, ibinyamakuru, n’ubuhamya bwa benshi babonye ibi bijyendajuru(UFO) ku butaka ndetse ibi bikaba biza kubafungurira amaso kubyo mwumva cyane kuri ibi bivejuru byashobeye benshi.

Mu mashyamba ya Suffolk Rendlesham na Roswell ni hamwe mu hantu habonetseAliens (Ibigenda/ibivejuru)  ndetse abazibonye batangaje ko ibi bivejuru biba bifite urumuri rwinshi  ndetse bituma benshi babyibazaho.

Aha ni mu ishyamba rya Suffolk hagati

Abashakashatsi benshi mu byerekeranye n’isanzure, bashakishije aho Aliens zaba zaravuye baza gusanga ko ari ibiremwa byaturutse ku yindi mibumbe.

Ibi binyabuzima bifite urutirigongo nk’urw’abantu n’umutwe munini ugizwe n’amaso manini n’umurizo munini.

Ikindi nazo zifite DNA nk’izabantu nkuko abahanga mu binyabuzima(Biologist)babitangaza.

Uku niko iyo bigeze hano ku isi biba bisa

Mu byerekeranye n’ubwenge, “Aliens” zerekana ubuhanga buhambaye nyamara ubuhanga bwazo si nk’ubw’abantu bwo gufata imyanzuro ahubwo ni mu bijyanye n’ikoranabuhanga rihambaye zifitemo.

Ese ku isi hamaze kugera ibijyendajuru bingahe

Imibare ijyenda ihindagurika bitewe n’ubwinshi bwabyo. Gusa dukurikije ibigereranyo mu bitangazamakuru bitandukanye, bivuga ko ibijyendajuru birenga 105,000 aribyo bimaze kuboneka mu myaka ijana ishize.

Mu ishyamba ryo muri Rendlesham

Kuwa 26 Ukuboza 1980 nibwo abasirikare bari mu gace kitwa Suffolk babonye urumuri rwinshi, batatu muri bo bahise bihutira kujya kureba ibyo aribyo, babiri muribo babonye akadege gato ka mpandeshatu(Triangular Shaped Craft).

Ngiyo Triangular Shaped Craft

Umugabo umwe “Jim Penniston” yegereye neza aka kadege ashaka kugakoraho gusa habura gato ngo akozeho urutoki, kahise kaguruka karigendera amatsiko asigara ari menshi kurushaho.

Ibyo utari uzi:

Urupfu rwa Marilyn Monroe rwabaye urujijo n’amayobera kuri benshi kuko bivugwa ko uyu mukinnyi wa Filime yishwe na Leta zunze ubumwe za Amerika(US Government) azize  amabanga yahishuye yerekeranye n’ibivejuru bikorana n’ingabo za Amerika.

Nyakwigendera ‘Marilyn’ wishwe urw’agashinyaguro

Bisobanurwa ko Marilyn yashyize aya mabanga ahagaragara mu rwego rwo kwihimura kuri Perezida wa Amerika John F. Kennedy na Bob Kennedy.

United Kingdom

Leta y’ubwongereza ibitse amakuru yerekeranye n’ibivejuru muri dossier yitwa“Britain X-Files” iyi  irimo ubuhamya bw’ahantu 15 Aliens zagiye zigera ndetse zigasiga hari ibyo zihakoze.

Britain X-Files

Aho ‘Britain X-Files’ zibitse ni mu ibanga rikomeye

Ibi byakomojwe ho na  Minisiteri y’ingabo gusa byaragoranye kubona andi makuru arambuye kuko umuyobozi w’iyi minisiteri atifuje kubivuga ho byinshi.

Kaminuza ya Manchester yashoye miliyoni £77 mu gushakisha ibivejuru gusa bikaba bikomeje kunanirana.

NASA (The National Aeronautics and Space Administration)

NASA yakoze ubushashatsi kuri ibi kuko bivugwa ko yavumbuye ko  ibi bivejuru bishobora kuba bituruka kuri Mars ndetse binavugwa ko agace k’ibanga ko muri NevadaAREA 51 ari ho Aliens zaba zikorerwaho ubushakashatsi ndetse zikanafasha igisirikare cya America “PANAMA” mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

NASA mu bushakashatsi bwa za AliensImpires & Aliens

Ihogoza Sandrine-Celebzmagazine.com




3 thoughts on “Amateka y’ibivejuru (Aliens) ibikoko bidasanzwe byasesekaye ku isi bikagirwa ibanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *