Amateka ya Yvonne Chaka Chaka witegura gutaramira abatuye Zanzibar muri ZIFF 2019

Yvonne Chaka Chaka umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo ukomoka muri Africa y’epfo yavutse tariki 18 Gashyantare 1965, avukira Dobsonville   ho Soweto muri Africa y’epfo. Ni umubyeyi w’abana bane 4 (Ningi,themba,Mandla,Mfuma).

Injyana gakondo ny’Africa, Afro pop,Rock international ni zo njyana uyu mugore ukunze kwitwa kandi Yvonne Mhinga aririmbamo akaba abimazemo imyaka irenga 30  akaba ari n’umwe mu banyafrica twavuga ko amaze kubikuramo umusaruro nk’umuntu ukora umuziki w’umwuga.

Album ye yambere yayisohoye mu mwaka wa 1987 ayita Thank you Mr D.j  yaje gukundwa n’abatari bake aza gukurikizaho indi bita Let me be free mu mwaka umwe, mu myaka ya 1980-90 yamenyekanye akorana n’umugabo utunganya muzika uzwi nka producer Sello “Chicco” Twala ubucuti bwabo bwaje gufata indi ntera aho
yaje no gusohora indirimbo yise ‘Ndi mu rukundo n’umukozi w’imiziki’.
Nyuma yaje gushinga inzu ye itunganyirizwamo imiziki ayita Chaka Chaka productions .Umunyamuziki Yvonne Chaka Chaka ategerejwe Tanzania muri Zanzibar mu iserukiramuco rya cinema rizwi nka ZIFF (Zanzibar International film film festival iza iba ku nshuro yayo ya 22 mu gihe cy’icyumweru cyose ,uyu Chaka Chaka azahurira ku rubyiniro na Sipho Mabuse umuyobozi wa ZIFF Ishaka Mlawa. Yavuzeko uretse kuba aba baririmbyi bazifatanya n’abo gusa ngo hari n’ibindi bikorwa bazagaragaramo.
Image result for Yvonne Chaka Chaka
Yvonne yageze Zanzibar mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu, yahuye na bamwe mu banyeshuri batoranijwe muri Zanzibar nyuma yaho arateganya guhura ‘nabanyamuziki babarizwa mu nzu itunganya imiziki bita the Dhow country Music Academy.
Bizimana Jean Felix-Celebzmagazine.com
Bana natwe tugususurutse umenye



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *