Amateka ya Raila Odinga, umunyepolitiki umaze gutsindwa inshuro zisaga 4 mu matora ya Perezida

Uyu munsi Celebz Magazine.com mu gace twahariye kuvuga ku buzima bw’umuntu runaka, turagaruka ku buzima bwa Raila Odinga, umunyepolitiki w’umunyakenya, umaze gutsindwa inshuro zisaga 4 mu matora y’umukuru w’iki gihugu, gusa agakunda kugaragaza ko aba atishimiye ibyavuye mu matora iyo ayatsinzwe.

Image result for Raila Odinga

Raila Odinga yavutse tariki 7 z’ukwa mbere 1945 avukira ahitwa Maseno muri Kenya kuri nyina witwa Mary Ajuma Odinga na se Jaramogi Oginga Odinga.

Amashuri abanza yayigiye ku kigo cya kisumu union primary school, n’ikigo cy’amashuri abanza cya Maramba, ayisumbuye ayiga ku ishuri ryisumbuye rya Maramba

Kuva mu mwaka 1962, yamaze imyaka ibiri mu ishami rya kaminuza ya Leipzig rizwi nka Herder Institut mu burasirazuba bw’ubudage, nyuma aza kubona buruse yo kwiga mu ishuri rya technique akomereza iryo shuri riherereye I Magdeburg mu burasirazuba bw’ubudage aho yavuye abonye impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na mechanical Engineering mu mwaka w’1970.

Asoje amasomo ye, Raila Odinga yagarutse mu gihugu cya Kenya, aho yatangiriye kwigisha muri kaminuza ya Nairobi ibijyanye na technique.

Mu 1971, ubwo yari akiri umwarimu muri Kmainuza ya Nairobi, yatangije ikompanyi ikora ibijyanye na petrol yaje guhinduka ikitwa East African Spectre Ltd.

Mu 1974 yahagaritse akazi ko kwigisha muri kaminuza ya Nairobi atangira gukora mu kigo cy’ubuziranenge cya Kenya. Nyuma y’imyaka ine yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi wungirije muri iki kigo

Mu 1982, yagize ubufatanye n’agatsiko k’abashakaga guhirika president wari uriho. Icyo gihe yarafunzwe ashinjwa kugambanira igihugu amara muri gereza imyaka 6 ataburanishijwe.

Nyuma gato y’uko afunguwe, yahise yongera arafungwa ashinjwa gufatanya n’agatsiko k’abaharanira ukwishyira ukizana na demokarasi muri nzeri 1988, yongera gufungurwa muri kamena tariki 12 1989, gusa nanone nyuma y’umwaka arongera arafungwa.

Image result for Raila Odinga

Ibihe byose yagiye yiyamamaza ntiyigeze atsinda

Raila Odinga yafunguwe ku itariki 21 kamena 1991, nyuma y’amezi afunguwe ahita ava mu gihugu cye ajya muri Norway aho yavuze ko ahunze iyicarubozo yakorerwaga na leta ya Kenya.

Mu mwaka w’1992, Odinga yagarutse muri Kenya, ajya mu ihuriro ryo kuzahura demokarasi cyari kizwi nka FORD mu magambo ahinnye, aho yahise anatirerwa kuba umuyobozi wungirije w’iryo huriro.

Raila Odinga yiyamamarije umwanya wa President bwa mbere mu 1997, aba uwa gatatu muri ayo matora gusa agumana umwanya mu nteko ishingamategeko yari amazemo imyaka 5. Nyuma y’amatora, Odinga yatangiye gushyigikira perezida wari watowe Moi.

Kuva muri kamena 2001 na 2002, yagizwe ministiri w’ingufu z’amashanyarazi, muri uwo mwaka kandi yanatorewe kuba umunyamabanga mukuru mu ishyaka rya KANU

Mu mwaka wa 2002, kuko yari agiye guhanganira mu matora y’umukuru w’igihugu na president Moi, yavuye mu ishyaka rya KANU, asanga iryo yise Liberal Democratic Party, iri naryo ryaje kwisungwa na National Alliance of Kenya bihunduka National Raibow Coalition.

Mu mwaka wa 2005, nyuma yo kutumvikana mu bya politiki, perezida yirukanye abagize guverinoma arongera ayubaka bushya, akuramo Odinga n’abambari be, ibyatumye Odinga akora irindi huriro yise Orange Democratic Movement.

Mu mwaka wa 2007, Raila Odinga yongeye gushaka kwiyamamariza umwanya wa president, aratsindwa ubugira gatatu, gusa yanze kwemera ibyavuye mu matora, ndetse anateza imyivumbagatanyo yabayemo ihohoterwa ndetse benshi bahasiga ubuzima.

Kubera ihohoterwa ryakurikiye aya matora ya 2007, Kofi Ana wayoboraga umuryango wunze ubumwe, yagiye muri Kenya, kunga impande zombie, hashyirwaho amasezerano y’ubufatanye hagati ya Odinga na Mwai Kibaki wari wamutsinze mu matora, bubaka guverinoma imwe, aho Odinga yahise agirwa ministre w’intebe tariki 17 mata 2008.

Mu mwaka wa 2013, Odinga yongeye gushaka kuyobora Kenya, arongera aratsindwa nabwo abanza no kwanga ibyavuye mu matora kugeza abyemejwe n’urukiko rw’ikirenga.

Muri uyu mwaka nabwo, Raila Odinga yongeye kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Kenya, mu matora yabaye tariki 8 z’ukwa munani, gusa nyuma gato y’uko komisiyo y’iki gihugu y’amatora itangarije ibyavuye mu matora by’agateganyo, Odinga yanze kwemera ibyayavuyemo, ashimangira ko yibwe ndetse abambari be batangira inzira yo kwigaragambya aho ubuzima bw’abantu buri kuhatikirira.

Muri 2008, Raila yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikiciro cya nyuma cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko ayihawe na kaminuza ya Nairobi, arongera ahabwa indi mpamyabumenyi y’icyubahiro na Florida A&M University, yo muri leta zunze ubumwe z’Amerika muri 2012.

Image result for Raila Odinga

Raila Odinga yashakanye na Ida mu 1973, aho umuryango wabo utuye I Nairobi mu gace kitwa Karen. Babyaranye abana batatu, aribo Fidel, Rosemary, Raila Jr na Winnie Odinga.

Raila Odinga ni umwe mu baherwe ba mbere bakomeye muri Kenya, aho umutungo afite akesha ubucuruzi bwe mu makompanyi afite ya Pan African Petroleum Ltd na East Africa Spectre Ltd, ubarirwa mu gaciro ka miliyoni 30 z’amadorari y’Amerika.

Hagenimana Thierry-Celebz Magazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *