Amateka adasanzwe y’intwari Ernesto Che Guevara

Intwari Rafael Guevara, uzwi cyane ku izina Che Guevara ni umunyapolitike, wavutse kuwa 14 Kamena mu w’1928, ahitwa Rozariyo mu gihugu cya Arijantine. Mu buzima bwe yaranzwe no gukora impinduramatwara mu rwego mpuzamahanga, kuko atayigumanye iwabo muri Amerika y’Epfo gusa, ahubwo yayambukanye n’ahandi ku yindi  migabane y’isi na Afrika irimo, afasha abashaka kwigobotora ingoyi yo gukandanizwa n’ubutegetsi bubi.

Image result for Ernesto Che GuevaraAbimbura bwa mbere impinduramatwara ye, yayigeragereje mu gihugu cya Cuba afatanyije n’impirimbanyi ndakomwimbere Fideli Castro, bombi bamaze guhirika ubutegetsi bwa gisirikare bwari buyobowe na Jenerali Fulgencio Batista wari ufite ingabo 20,000, ariko ntizabasha gusubiza inyuma inyeshyamba 300 za Fideli Castro na Che Guevara, Jeneral Batista, atsindwa ku mugaragaro ahungira mu gihugu cya Dominikene, mu 1958, impinduramatwara ya Fideli Castro itangira ubwo, kugeza yishwe  taliki ya 9 Ukuboza 1967, ahitwa Higuera muri Boliviya.

Image result for Ernesto Che GuevaraInkomoko y’igitekerezo uko cyamujemo !

Che Guevara akiri umunyeshuri mu buvuzi, yatembereye mu bihugu bimwe bya Amerika y’Epfo, yirebera ubutindi bukabije abaturage babayeho, bimwinjizamo igitekerezo kimwe kimujyana mu kurwanya ubusumbane bukabije buri mu baturage bo muri ako gace, kandi ubuyobozi bubirebera ntibugire icyo bukora, bituma afata umwanzuro ukakaye wo kurwanya ako karengane.

Abantu bagasangira ibyiza by’igihugu ntawucuze undi ngo yikubire byose, abandi bicira isazi ku jisho. Iyo mpinduramatwara yiyumvisha ko kuyigeraho gushoboka ari uguhirika ku butegetsi ku mbaraga za gisirikare, hagashyirwaho ubutegetsi butarenganya rubanda, butikubira ibyiza by’igihugu, ubutegetsi bwiza buticisha abaturage inzara n’ibindi byiza bigera kuri bose, binyuze mu mpinduramatwara ya politiki.

Kugira ngo impinduramatwara ayicengere neza, Che Guevara yihinze cyane mu masomo ya politiki ya gisosiyalisite, yanditswe n’Umudage ufite inkomoko mu Bayahudi, Karl Marx.

Nyuma aza gukora urundi rugendo mu gihugu cya Guatemala, agiye kureba amavugurura y’ubutegetsi yakozwe n’agatsiko k’abasirikare kari kamaze guhirika Perezida w’icyo gihe, Jacobo Árbenz Guzmán, karamusimbura, gatangira gukora amavugurura y’ubutegetsi rubanda rwa giseseka rwiyumvamo.

Akubutse muri urwo rugendo, Guevara ahita yinjira mu nyeshyamba ziyobowe na Fideli Castro, zari zizwi ku izina rya Muvoma yo kuwa 26 Nyakanga (M-26).

Nyuma y’imyaka 2 y’imirwano, Che Guevara, afata umwanya wa Komanda w’izo nyeshyamba. Bidateye kabiri, ingabo za Fidel Castro na Komanda wazo Guevara, zihirika ubutegetsi bwa Jenerali Baptista mu mwaka wa 1959, amaguru ayabangira ingata, ahungira mu gihugu Dominikene.

Ubutegetsi bw’igitugu bumaze guhirima, agirwa Umushinjacyaha w’urukiko mpinduramatwara (Tribunal révolutionnaire), aho yaciriye imanza abahoze ari abasirikare n’abanyepolitike bijanditse mu bwicanyi bw’ibyaha by’intambara.

Che Guevara ashinga ikigo ngororamuco, kigamije kugarura ku murongo abatannye, batagendera ku murongo wa politiki igezweho igendera ku bukominisiti. Che akomeza gushingwa indi mirimo ikomeye muri Leta yari iyobowe na Fidel Castro, harimo na Minisiteri y’Inganda, ari nako yigiza ku ruhande, abayoboye mbere, akora ubukungu bwigana cyangwa bujya gusa n’ubw’abakominisiti b’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (URSS), bwari bufite icyicaro i Mosiku, mu Leta y’Uburusiya

Mu mwaka wa 1965, avuga disikuru yamagana bikomeye ibihangange byari bihanganye mu ntambara y’ubutita ; aribyo Leta Zunze ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ko zinyunyuza umutungo w’ibihugu bisigaye byo ku isi.

Ahita asezera muri politiki ya Cuba, mu rwego rwo kwagura Revolisiyo yatangiye, ajya muri Kongo Kinshasa y’ubu, icyo gihe yitwaga Kongo- Léopoldville, yari yaritiriwe umwami w’Ububiligi Leopold III. Ahatangiza impinduramatwara yo kwibohora ubutegetsi bwa Mobutu, biramunanira, yerekeza mu gihugu cya Boliviya, muri Amerika y’Epfo, ari naho yafatiwe akicwa urwa nabi, n’ingabo zatojwe n’ibiro by’iperereza (CIA) bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zangaga ko akomeza gukwirakwiza amatwara ya gikominisiti ku isi, bangaga urunuka.

Image result for Ernesto Che GuevaraUbwamamare bwa Che Guevara

Che Guevara amaze kwicwa, ahinduka nk’ibendera ntangarugero mu bakandamijwe baharanira impinduramatwa yo kwibohora ingoma z’igitugu ku isi yose, ariko akomeza kugirwaho impaka nyinshi n’abanditsi b’amateka, bamwe bamushima ko ibikorwa bye yatangije bigakongeza isi yose byabaye urugero rwiza rwo kwibohora ingoyi z’ubutegetsi bubi ; abandi bakamunenga ko mu kwibohora hapfa abantu benshi b’inzirakarengane badafite aho bahuriye n’intambara z’abarwanira ubutegetsi.

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *