Amasezerano Community Banking ishyize igorora urubyiruko rugarijwe n’ubukene

Amasezerano Community Banking ni ikigo cy imari iciriritse cyatangiye imirimo ya cyo mu mwaka wa 2006 gitangizwa n’imiryango ya gikirisito , amatorero ndetse n’abantu kugiti cyabo b’abakirisito , hagamijwe kuzana impinduka mubuzima bw’abakene badafite uburyo bwo kugera kuri service z’imari iciriritse .

Amasezerano Community Banking Plc , Igisubizo ku banyarwanda b'ingeri zitandukanye

Ni muri urwo rwego babashyiriyeho service zo kuzigama no kubaguriza mu byiciro byose abanyarwanda babarizwamo bitewe n’imishinga yo kwiteza imbere bafite.

Bamwe mu baturage bakora ubuhinzi  batuye mu turere twa Rubavu, Rusizi na Nyamasheke   baravuga imyato iyi Banki kubera ko yabakuye mu bwigunge ikabaha inguzanyo y’amafaranga nta ngwate basabwe. Ibi bikaba byarabazamuye ndetse bakaba bariteje imbere mu buryo bufatika.

Ubuyobozi bw’iyi Bank butangaza ko butazahwema guha inguzanyo abakora ubuhinzi n’ubworozi, si bo gusa ahubwo n’urubyiruko rw’abanyarwanda rwashyiriweho gahunda yo guhabwa inguzanyo rugatangiza imishinga ibyara inyungu  ndetse bakayihabwa nta ngwate batanze bakajya bishyura ingungu ya 15% dore ko iri hasi ugereranyije n’izindi Banki.Aha bashobora kubagurira igikoresho ushaka akabari na cyo kiba ingwate ( moto,firigo,ibyuma bya muzika, imachine idoda,etc)  , aha bakaba bahamagarira urubyiruko kugana iyi Banki kuko ifite umwihariko wo gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Amasezerano Community Banking inafasha kandi abaturage batishoboye mu bikorwa bitandukanye birimo kwiyubakira ubwiherero ikaba ndetse inatanga inguzanyo ku bigo by’amashuri mu kubaka ibyumba, kugura ibikoresho bya raboratwari n’ibindi ku nyungu iri hasi cyane ya 16%.

Zimwe muri serivisi zidasanzwe iyi Banki itanga ni inguzanyo z’ingoboka bita “Express”, iyi nguzanyo urayisaba ugahita uhabwa amafaranga ako kanya, abaturarwanda bakaba bahamagariwe kuyigana.

Ikindi kidasanzwe ni uko kubera iyi Banki ari iya gikirisitu yafunguye gahunda yo gufasha imiryango ya gikiristu, amadini , amakorari,  mu guhabwa inguzanyo zo kubaka insengero, kugura ibyuma n’ibindi   ku nyungu iri hasi cyane ya  14%.abacuruzi nabanyamishahara nabo inguzanyo zabo zarateganyijwe kandi kurwunguko rushimishije.

Iyi Banki ikaba imaze kwagura amarembo ikaba ifite amashami atandatu ari yo Nyabugogo, Bugesera , Kicukiro, Rusizi , Rubavu ndetse no mu mujyi wa Kigali  hafi y’Inkurunziza akaba ariho yimuriye icyicaro cyayo gikuru.

Iyi banki kandi ikoresha  ikorana buhanga rigezweho ryo kuba wa bitsa cyangwa se ukabikuza bitabaye ngombwa kujya kuri banki wifashishije telephone ya we ngendanwa ukaba wa kora operation yose ushaka ntakindi kiguzi bagusabye.

Muri banki amasezerano gufungura konti ni ubuntu,. Kubera indangagaciro za gikristo ziranga ikikigo  umukiriya ni umwami kandi service zaho zirihuta kandi zikorerwa mu mucyo.

Abdou Habimana

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *