Amasengesho yo mu butayu akomeje guhitana ubuzima bwa benshi mu Rwanda.Iki kibazo kizakemurwa nande?

Ni kenshi hagiye humvikana abantu basengera mu buvumo, mu masumo y’imigezi,mu mashyamba,ahantu hahanamye cyane ndetse n’ahantu hitaruye bakunze kwita mu butayu,kubera kumara igihe aho hantu hatari heza no kutarya bikurizamo abantu ku hasiga ubuzima.
Related image

Aha ni umu ishyamba rya Meraneza iyo urigezemo w’umva amajwi y’abasenga

Taliki ya 11/10/2017 umugabo w’imyaka 30 ukomoka mu karere ka Gicumbi yarimo asengera mu isumo imvura yaraguye maze isumo iramutembana birangira apfuye,umurambo we waje kuboneka nyuma y’iminsi itatu.

Image result for Basengera mu butayu

Muri uku kwezi kwa 10 nanone mu karere ka Musanze ku nkengero z’ikiyaga cya burera,mu kagali ka Nyamabuye,umurenge wa kagogo,abakobwa babiri barohamye muri uwo mugezi ubwo basengeraga ku nkombe.

Related image

Abandi ukabasanga ku bitare
Ibyo byaje bisanga ibyabaye mu 2016, Mu karere ka Ruhango ku musozi wa Kanyarira n’isumo ry’umugezi wa Migurano, abantu batanu bamaze gupfira kuri uyu musozi bari mu masengesho.
Mu mvugo ya bamwe mu bakrisito basengera muri ubwo butayu bavuga ko ariho babonera Imana,abandi nabo bakaba baziko ariho bategerereje Yesu,uko kujya gusengera aho hantu nta nibyo kurya baba bitwaje cyangwa ngo bajyeyo bariye banakorewe uburinzi,ibi byose bavuga ariko ugasanga abenshi ba sa nka bagendera mu kigare bagakurikira bagenzi babo.
Hari abasenga Imana bari mu mazi ndetse n'ababa bari ku nkengero z'amazi .
Hari abasenga Imana bari mu mazi ndetse n’ababa bari ku nkengero z’amazi 
Nubwo aya masengesho abaho, Leta nta gihe idashishikariza abantu kureka gusengera aho hantu, kuko ni ahantu hashyira ubuzima bw’abantu mu kangaratete ariko kubera imyemerere ya bamwe mu bantu basengera mu madini atandukanye ntabwo bumva ikibazo cyaho hantu.
Mbitezimana Isaac-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *