Amasazire ya Miss Akiwacu Colombe ni ukuyobora Kicukiro

Akiwacu Colombe  wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014 usigaye yibera mu Bufaransa yatangaje ko amasazire ye ari ukuyobora akarere ka Kicukiro avukamo.

Akiwacu usigaye atuye  mu Bufaransa  ho akomereza amasomo n’imirimo ya Fashion nyuma yo gutanga ikamba,ari mu Rwanda .Aganira na Igihe yabajijwe ibibazo binyuranye birimo imibereho,imirimo akora n’ibindi ..ariko anashimangira ko amasazire ye yifuza kuyobora akarere ka Kicukiro avukamo.

Ati”Sinzahindura imirimo uretse ubu Miss na Fashion ariko nifuza ko amasazire yanjye nifuza kuzayobora akarere ka Kicukiro kuko ari naho mvuka.”

Miss Akiwacu yanitabiriye irushanwa rya Miss Supranational ryabaye mu Ukuboza 2016 aza mu bakobwa 25 ba mbere, anatuma umwanya u Rwanda rwari ruriho icyo gihe wigira imbere.

Image result for Miss Akiwacu Colombe

Icyo gihe yavugishije benshi ubwo yambaraga umwambaro wa bikini udakunze kuvugwaho rumwe na benshi bamwe bakawita uhabanye n’umuco nyarwanda. Ati”Ntabwo ngendera ku by’abandi ngendera ku byo ntekereza, narebye ku byo nifuza. gukora. Ntabwo amagambo antera ikibazo kuko iyo ukoze ibyiza ntawe uvuga ariko wakora ibyo bita bibi akaba aribwo bavuga, ntabwo mbitindaho cyane. Nta n’ubwo nigeze ntekereza nahubutse.”

Miss Akiwacu yaje mu Rwanda gutaha inzu yubakiye inshike za Jenoside zubatswe  i Rwamagana ni numwe mubashyitsi bazitabira irushanwa rya Miss Supranational Rwanda rizaba ku Cyumweru no kuramutsa ababyeyi be.

Image result for Miss Akiwacu Colombe

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *