Amarushanwa y’abafite impano ku rwego rw’igihugu yagarutse, aratangira muri iki Cyumweru

Ikigo cya leta gishinzwe gushakisha no guteza imbere impano  Art Rwanda-Ubuhanzi, kuri uyu wa Gatatu  cyatangaje ko hajyiye kuba amarushanwa ku bantu bose bafite impano zitandukanye, akazatangirira mu turere twose kuva tariki ya 06 Werurwe 2020.                                    Itangazo ryatanzwe n’ubuyobozi bwa ArtRwanda-Ubuhanzi

Babinyujije ku rukuta rwabo rwa Twittew Art Rwanda – Ubuhanzi ku bufatanye na Minisiteriu y’Urubyiruko, Imbuto n’Rwanda Academy, batangaje ko amarushanwa y’abantu bafite impano zirimo ; Ubugeni, Imbyino n’Indiorimo, Gukina Ikinamico n’Urwenya, Filime no gufata amafoto mu busizi n’ubuvanganzo.  Muri iri tangazo hagaragaraho ingengabihe izaranga aya marushanwa muri burin tara ndetse n’uturere tugize burin tara.

Nkuko bigaragara mu itangazo, iki gikorwa kizatangirira mu ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Nyagatare kuwa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020. Buri ntara ifite igihe cyayo gitandukanye n’icy’indi mu rwego rwo kunoza imikorre y’iki gikorwa.                 Harebwa impano zitandukanye harimo n’iyo kumurika imideli

Itandukaniro riri hagati y’amarushanwa y’igice cya mbere n’igice cya kabiri

Mu gice cya mbere habayeho guhiganwa k’urubirukjo rwifitemo impano, harebwa ingeri esheshatu z’ubuhanzi. Muri iki gice abantu 587 bnibo batoranyijwe ku rwego rw’intara zose. Muri abo abahanzi 68 barushije abandi ni bo bajyeze ku rwegoo rw’igihugu, bajyanwa mu mwiherero (Boot Camp)kugira ngo bahatanire ibihembo by’abarusha abandi. Abahanzi batandatui ni bo batoranyijwe nk’abarushije abandi, umwe muri buri ngeri y’ubuhanzi bahabwa ibihembo,  ndetse hanahemba imishinga itatu myiza kurusha iyindi. Uwatsinze yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ndetse na Miliyoni 10 ku ndashyikirwa.

Muri iki gice cya kabiri, hazarebwa impano mu ngeri zirindwi z’ubuhanzi. Amarushanwa azabera ku rwego rw’uturere kugirango horoherezwe uburyo bwo gutoranya abatsinze. Abatsitse ku rwego rw’intara, bazatoranyirizwa i Kigali, kugirango harebwe abatsinze bazajya muri ½ cy’amarushanwa ya nyuma. Muri abo, 70 baa mbere bazajya mu mwiherero(Boot Camp) aho bazatoranwamo barindwi baa mbere.            Ubuhanga mu by’ubugeni no gushushanya biri mu byitabwaho muri aya marushanwa

Ingengabihe n’amatariki y’igikorwa mu gihugu hose

Dore uburyo ibikorwa by’amarushanwa yo gushaka abantu bafite impano zitandukanye  ku rwego rw’igihugu azakurikirana. Amarushanwa y’ibanze.

Mu ntara y’uburasirazuba kuva kuwa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020 kugeza

Tariki ya 06 Werurwe 2020/ uturere twa ;Nyagatare, Bugesera na Kayonza

Tariki ya 07 Werurwe 2020/ uturere twa; Ngoma, Gatsibo na Rwamagana

Tariki ya 09 Werurwe 2020/ akarere ka Kirehe.

 

Mu ntara y’Amajyaruguru kuva kuwa Gatantu tariki ya 06 Werurwe 2020 kugeza Tariki ya 10 Werurwe 2020.

Tariki ya 06 Werurwe 2020/ akarere ka Gicumbi

Tariki ya 07 Werurwe 2020/ akarere ka Musanze

Tariki ya 09 Werurwe 2020/ akarere ka; Rulindo

Tariki ya 10 Werurwe 2020/ uturere twa; Burera na Gakenke

Mu ntara y’Amajyepfo kuva 06 Werurwe 2020 kugeza tariki ya 10 Werurwe 2020

Tariki ya 06 Werurwe 2020/ uturere twa; Nyaruguru na Gisagara

Tariki ya 08 Werurwe 2020/ akarere ka Huye

Tariki ya 09 Werurwe 2020/ akarere ka Kamonyi

Tariki ya 10 Werurwe 2020/ uturere twa; Nyamagabe, Nyanza na Muhanga

 

Mu ntara y’Iburengerazuba kuva tariki ya 07 Werurwe  2020 kugeza tariki ya 10 Werurwe 2020

Tariki ya 07 Werurwe 2020/ akarere ka Nyamasheke

Tariki ya 10 mu turere twose; Rubavu, Rusizi, Karongi, Nyabihu, Ngororero na Rutsiro.

Art Rwanda-Ubuhanzi, bashishikariza abantu bose gufata mu mutwe amatariki y’igihe amarushanwa azabera mu turere baherereyemo.  Tariki ya 30 Gicurasi nibwo hazatangazwa barindwi bahize abandi, mu birori bizabera I Kigari mu nzu ya Art Rwanda – Ubuhanzi (Incubation Center)Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye amarushanwa y’igice cya mbere ya ArtRwanda-Ubuhanzi/ ubwo hatangwaga ibihembo

Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa ajyiye kuba. Art Rwanda –Ubuhanzi bakaba bahamagarira buri muntu wese ufite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 35, kwitabira aya marushanwa nk’amahirwe y’imbonekarimwe  yagenewe urubyiruko rwifitemo impano ariko kubera ubushobozi bucye ntizimenyekane. Ibi bikorwa biba ku bufatanye n’icyigo cy’ Imbuto na Rwanada Academy.

 

T.U Nsanze

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *