Amarira menshi ashongonoka ku matama Buffon yasezeye mu ikipe y’igihugu y’Ubutaliayani

Umunyezamu wa Juventus akaba n’uw’ikipe y’igihugu y’Ubutaliayani,Gianluigi Buffon yamanitse gant (yasezeye) nyuma yo kuterekeza mu Burusiya umwaka utaha bamaze gukurwamo na Suwede kuri stade Sansiro mu Butaliyani.

Mu marira menshi yamushokaga ku matama nyuma yo kubura itike y’igikombe cy’Isi bakuwemo na Suwede(Sweden), Gianluigi Buffonyagize ati”Ndihanganisha buri umwe ufite aho ahuriye n’umupira w’amaguru mu Butaliyani”.

Buffon yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani nyuma yo kunganya Suwede 0-0 I Milan bakabura itike yerekeza mu Burusiya ku nshuro ya mbere kuva mu 1958. Umukino ubanza Suwede yatsinze Ubutaliyani igitego 1-0, igiteranyo mu mikino yombi ni igitego 1-0.

Buffon w’imyaka 39 mu gahinda kenshi yakomeje agira ati “Biteye isoni kuba umukino wanjye wa nyuma nsezeye nsinzwe ntabonye itike y’igikombe cy’isi”.”Ikimwaro tugisangiye twese hamwe, ntanumwe waba nyirabayazana.”

Gianluigi Buffon yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani bakina n’Uburusiya mu 1997

Si Buffon wenyine wasezeye gukinira Ubutaliyani kuko na Andrea Barzagli bakinana mu ikipe ya Juventus kimwe na Daniele de Rossi ukinira AS Roma bombi bamanitse inkweto. Undi uvugwaho gusezera mu minsi mike iri imbere ni myugariro wa Juventus Giorgio Chiellini. Abo bose uko ari bane bose bahamagawe inshuro 461 mu ikipe y’igihugu y’ubutaliyani.

“Hari ejo hazaza heza ku ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani kubera ko gufite ishema, ubushobozi, gushyira hamwe nyuma yo kutagera ku byo twiyemeje, buri gihe dushaka inzira zatuma tugaruka mu bihe byiza”Buffon akomeza.

Image result for Buffon

Buffon wenyine yahamagawe inshuro 175 mu myaka 20 yari amaze akina mu izamu ry’ubutaliyani harimo n’iyo yateruye igikombe cy’isi mu mwaka wa 2006. Buffon yakinnye igikombe cy’isi inshuro enye.

Umutoza w’Ubutaliyani Giampiero Ventura ufite amasezerano azageza muri 2020 ntiyigeze avugana na Televiziyo mpuzamahanga nyuma yo kuvamo ariko byaje kurangiza ageze mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’iminota 90 mukino umaze kurangira. “Sinigeze nsezera,mumbabarire kuba natinze, ariko nari mfite ishema n’ibyishimo byo gukorana mu buri mukinnyi,nashakaga gusuhuza buri umwe wese”.Barzagli w’imyaka 36 yagize ati “birababaje kuva muri iri tsinda ry’abagabo”.

Image result for Gianluigi Buffon  in Italian Team 1997

Gianluigi Buffon yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’ubutaliyani bakina n’uburusiya mu 1997

Yakomeje agira ati”Sinzi icyo twabuze,icyo nzicyo ni uko tutazajya mu gikombe cy’isi, ndababaye”Andrea Barzagli wakiniye ubutaliyani imikino 73 kuva muri 2004 kugeza 2017.

Image result for Buffon

Buffon atwara igikombe cy’isi 2006

Nubwo umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani Giampiero Venturayavuze ko  atasezeye, ibitangazamakuru byo muri iki gihugu birimo La Gazzetta dello Sport byatangaje ko uyu mutoza ashobora kwirukanwa mu gihe kiri imbere agasimburwa n’umwe hagati ya Carlo Ancelotti, Antonio Conte, Roberto Mancini cyangwa Massimiliano Allegri.

DUSHIMIMANA Aimable-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *