Amakoma akuruye urwango n’inzika hagati ya Amag The Black na Oda Paccy

Mu gihe abaraperi Oda Paccy na Amag The Black bari basanzwe ari incuti banafatanya umwuga wa muzika,nyuma y’uko Paccy ashyize ahagaragara ifoto yambaye amakoma abenshi bakamwigana,Amag The Black yashyize ahagaragara video yamagana abangiza insina none byakuruye umwuka mubi hagati yabo.

Ku cyumweru tariki 8 Ukwakira 2017 mu kiganiro Sunday Night gica kuri radiyo Isango Star ni bwo hari hatumiwe umuhanzikazi Oda Paccy. Muri iki kiganiro Oda Paccy yatukiyemo Ama G The Black amwita ‘Kadahumeka’ bibabaza cyane Ama G utihanganye ahita agira ubutumwa agenera uyu muraperikazi.

Byatangiye ubwo Paccy yari mu kiganiro abazwa icyo avuga ku bahanzi bagenzi be n’abandi bantu bagaragaye bambaye amakoma bigana ifoto yari aherutse gushyira hanze. Oda Paccy yashimiye aba bose bamubaye hafi bakamushyigikira. Abajijwe kuri Ama G The Black wagaragaye mu mashusho afite amabuye abuza abantu guca amakoma Oda Paccy yatangaje ko uyu muraperikazi ari ‘Kadahumeka’ irinze amakoma mu rutoki.

AMAG THE BLACKAma G The Black asanga Oda Paccy agomba gusubizwa mu itorero

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 9 Ukwakira 2017 Ama G The Black yabajijwe uko yakiriye aya magambo ya Oda Paccy maze uyu muraperi ahita atangaza ko we asanga Oda Paccy yagasubijwe mu itorero ry’igihugu cyane ko iryo bakoranye asanga ibyo bigiyemo byarabaye insigaracyicaro kuri Oda Paccy.

oda paccyIyi foto ni yo yatangije urugamba rwo kwambara amakoma

Ama G The Black yagize ati:”Njye icyambabaje ni uko Oda Paccy yitabiriye itorero, none se ubu nk’intore nari kubona bangiza amakoma nkaryumaho? Intore ni nkore neza bandebereho. Naho ibyo kunyita kadahumeka ntacyo ndi kadahumeka irinda ibidukikije uwo rero untuka njye sinamusubiza ariko icyo nifuza ni uko yasubira mu itorero akongera guhabwa amasomo agahindura n’imyambarire ye.”

Oda Paccy

Bimwe mu byo Ama G The Black anenga Oda Paccy ni imyambarire iri kumuranga muri iyi minsi

Iyi ntambara y’amagambo ije mu gihe aba bahanzi bari basanzwe ari inshuti, gusa amakoma ateranyije aba mu gihe indirimbo Oda Paccy yamamazaga yifashishije amakoma ubu yamaze kujya hanze ikaba ari indirimbo uyu muhanzikazi afatanyije na Urban Boy

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *