Amajyepfo afite uturere dutandatu mu 10 twanyuma mu  guhigura imihigo

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda avuga ko aho guhigura imihigo byananiranye, ari ho abayobozi barwana no gukemura amakimbirane hagati yabo ntibabone umwanya wo gukemura ibibazo by’abaturage. 

Image result for mureshyankwano rose

Mureshyankwano Rose Guverineri w’intara y’Amajyepfo

Umuhango wo gutangaza uko uturere twesheje imihigo ya 2017-2018, no guhiga indi ya 2018-2019 usigiye intara y’Amajyepfo umwihariko wo kugira uturere dutandatu mu icumi twanyuma.

By’umwihariko agafite amanota ya nyuma Nyanza, kabarizwa muri iyi ntara. Mu mihigo y’umwaka ushize kandi iyi ntara yari ifite uturere tune mu icumi twanyuma. Ese hari ikibazo kihariye iyi ntara ifite mu miyoborere myiza ishyira imbere rubanda.

Akarere ka Nyanza kagize amanota yanyuma nyuma y’utundi, umwaka ushize kari ku mwanya wa 21. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ashimangira ko amanota mabi mu mihigo bivuze imibereho mibi ku baturage.

Birashoboka hamwe n’impanuro za Perezida Kagame, mu minsi iri imbere abanyarwanda bazajya bumva umuyobozi witangarije ubwe ko yananiwe gukorera rubanda ibikwiye bibateza imbere.

Muri make Akarere ka Rwamagana kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’umwaka wa 2017/2018 gakurikirwa na Gasabo, na Rulindo, ku ndiba y’urutonde haje Nyamagabe, Ruhango n’umuturanyi Nyanza.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko isuzuma ry’iyi mihigo ryibanze ku kureba niba yaragize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu. Yashimangiye ko gutanga amanota bitibanze ku bikorwa ahubwo ari ku ruhare rwabyo mu iterambere ry’igihugu.

Isuzuma kandi ryashishoje niba imihigo yarashyizwe mu bikorwa ku gihe. Gahunda y’imihigo ubu imaze imyaka 12. Yatangiye mu mwaka wa 2006. Kuva yatangira hari abaturage bakunze kuvuga ko batagira ijambo mu kuyitegura, ikindi kandi ngo haba ubwo abategetsi bakorera amanota meza kurenza igisobanuro n’inyungu z’igikorewe rubanda.

 

Hagenimana Thierry-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *