Amajyaruguru:Ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi ibangamiye urubyiruko-(Ibizamini by’akazi bikorwa nk’umurimbo)

Urubyiruko runyuranye  rwo mu Ntara y’amajyaruguru rurasaba ruratabaza ko ruswa ishingiye ku gitsina mu mitangire y’akazi, yiganje mu nzego za Leta n’izigenga yagakwiye guhagurukirwa kuko ikabije.

Related image

Ni mu gihe mu nzego za Leta n’izigenga hakomeje kuvugwa  ruswa ishingiye ku igitsina kubafite ububasha bwo gutanga akazi,aho ngo kugira ngo wemererwe kubona akazi gakomeye cyangwa agaciriritse abakobwa cyangwa abagore babanza gusabwa gukora imibonano mpuzabitsina n’ababa bagiye kubaha akazi.Ikintu bavuga ko kibababangamiye ariko kandi ngo abagendera kubukene n’ibibazo baba bafite bakabyemera batitaye ku ngaruka zibageraho uwitwa Clementine twaganiriye yagize atiBiratubanagamiye cyane kuko kuri ubu ahenshi kugira ngo ubone akazi mbere yo gusabwa ubushobozi, urabanza ugasabwa gukora imibonano mpuzabitsina n’ukaguha ariko watekereza ubukene ufite ukabyemera ubundi ukabona akazi mbere y’ibizamini

Uretse uyu twaganiriye ntajya kure nabagenzi be bahurira kukuba ubu abenshi mu gitsina gore mbere yo kubona akazi babanza gushaka abagatanga ubundi bakuzuza ibisabwa.

Bwana Apollinaire Mupinganyi, umuyobozi w’ubunyamabanga nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda avuga ko agendeye kubushakashatsi bakoze mu kwezi kwa Gatatu iyo ruswa igeze kugipimo cya 44% yagize ati “Transparency International Rwanda yakoze ubushakashatsi kuri iyi ruswa ishingiye ku gitsina isanga kubijyanye nitangwa ry’imirimo ya leta abarenga 44% ku ijana batanga iyi ruswa mbere yo kubona akazi,ingamba twafashe rero nizo guhangana n’iki kibazo dutanga nimero itishyurwa kugira ngo uyatswe atange amakuru ku gihe”.

Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, avuga ko abantu bose bagomba kugira uruhare mu kurwanya iyi iyi ruswa kuko itesha agaciro uyitanga ndetse n’uyihabwa atiburi umwe wese yakagombye kubigira ibye kuko ruswa ishingiye ku gitsina itesha agaciro uyitanga ndetse n’uyihabwa bityo nitutabigira ibyacu tuzashiduka iyi ruswa yarabaye umuco”.

Nubwo Transparency International Rwanda yiyemeje guhagurukira ruswa ishingiye ku gitsina, biragoranye kuko uyisaba n’uyitanga usanga ari igikorwa gikorwa mu ibanga rikomeye hakwiyongeraho ko uyisabwa akenshi aba abayeho mu buzima bwo kutagira akazi kuba yakwerura akavuga ugasanga ni ikibazo gikomeye.

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE CELEBZMAGAZINE.COM TUGUSUSURUTSE UJIJUKE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *