Amajyaruguru:Icyizere gike gituma ababyeyi badaha ingwate abana bikaba intandaro y’inzigo

Bamwe mu babyeyi batuye mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko badashobora guha ingwate abana babo ngo bayijyane mu bigo by’imari kuko ngo abana benshi basigaye bafite imyitwarire idahwitse ituma batabizera mu gihe bafite imishinga ibasaba amafaranga y’inguzanyo.

Umwe mu baganiriye na Celebzmagazine.com  yavuze ko bigoranye kwizera umwana kuko ngo abenshi bapfusha ubusa amafaranga mu bitagira umumaro ngo uretse n’ibyo no mu gihe wayamuhaye kuyakwishyura biragorana.

Yagize ati” Urubyiruko rw’iki gihe kurwizera biragoranye pe, kuko uretse gupfusha amafaranga ubusa ni yo waba urumubyeyi we urayamuha kuyakwishyura bikaba ingorabahizi ….,aho rero haziye itegeko ry’uko umubyeyi aha umunani uwo yifuza uramutse uhaye umwana ingwate waba uhebye pe”.

Urubyiruko rwo ruvuga ko abenshi mu babyeyi batakigira umutima ku iterambere ry’abana babo bituma

bumva ko kubaha ingwate ari ukuyitakaza bityo bagasaba ababyeyi kumva ko abana bose batari kimwe.Bati”Ababyeyi b’ubu ntibagishimishwa n’iterambere ry’abana babo bituma abashaka impamvu zidasobanutse zituma bima ingwate abo babyaye ngo bake inguzanyo, turabasaba guhinduka

bakadufasha “.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambewre ry’ubukungu Andrew Rucyahanampuhwe, avuga ko bafite gahunda yo kujya bakorera ubuvugizi urubyiruko mu bigo by’imari kugira ngo bahabwe inguzanyo gusa ngo bazajya bibanda mu bashoye imari mu Buhinzi.

Yagize ati: “ Gahunda dufite ni ukwegera urubyiruko ubwarwo kuko iterambere ry’iki gihugu rishingiye ku rubyiruko, turabashishikariza gutinyuka bagashora imari mu buhinzi kandi n’ababyeyi ntibakwiye kugira impungenge kuko icyo basabwa ni ukubaba haf ,ikindi ni uko twegera ibigo bishora imari mu gukora ubuvugizi tubisaba gukorana n’urubyiruko, kandi ibi tuzakomeza kubikora mu rwego gushishikatiza ibi bigo kumva ko amizero y’igihugu ari urubyiruko”

ERIC TWAHIRWA

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *