Amajyaruguru:Gutinda kw’ibyangombwa bituma basarura amashyamba biyiba

Bamwe mu batwika amakara mu ntara y’Amajyaruguru bavuga ko iyo bagiye gusaba ibyangombwa bibemerera gusarura amashyamba bitinda, bigatuma bamwe muri bo barenga ku itegeko bakayasarura bazi neza ko n’ibafatwa bari buhanwe.

Image result for gusarura ishyambaUmwe mu bacuruzi b’amakara utashatse ko amazina ye ajya mu bitangazamakuru, yavuze ko rimwe na rimwe bishobora kugufata igihe kingana n’ukwezi ngo ubone ibyo byangombwa mu gihe uri mu bucuruzi bikaba byagutinza ugahitamo kwiyiba ugatema ibiti ntabyagombwa.

Ati”ubundi kugira ngo wemererwe  gusarura ishyamba bisaba ibyangombwa byo mu buyobozi bikwemerera icyo gikorwa, ibi bikorwa mu gihe byagaragaye ko iryo shyamba rikuze ryanasuwe n’umuyobozi ubishinzwe ku karere cyangwa ku murenge  hari igihe rero bakubwira ko afite izindi gahunda ugakubita icyumweru utamubona byagera mu byumweru bibiri ugahitamo kwiyuhiza mu ishyamba ugatema ibiti ntaburenganzira gusa uba uzi neza ko nufatwa kanyamashyamba akumerera nabi birimo n’amande”

Gusa barasaba ubuyobozi bubishinzwe kujya bubafasha bakabonera ibyangombwa ku gihe birinda kugongana n’itegeko.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru  GATABAZI JMV avuga ko niba hari aho iyo service igaragara itinda muri urwo rugero bigomba kwitabwaho  bigakemuka gusa ngo abo baturage ntibagomba kwishora mu bikorwa byo gutema amashyamba nta burenganzira kuko ngo bishobora kubazanira ingaruka mbi zirimo no kubaca amande.

Yagize ati” ntaho nzi gusaba ibyangombwa byo gusarura ishyamba bisaba ukwezi kose gusa niba haraho biba iyo service igomba gukemuka ariko mbonereho kugira inama  abaturage kwivanamo ikintu cyo gusarura amashyamba  nta burenganzira kuko leta ifata icyemezo cyo kutabemerera kuyasaruro uburyo biboneye umuntu yateraga igiti nyuma yamezi atanu akaba aragisaruye, twari kuzisanga  u Rwanda rwabaye ubutayu ibintu bigira ingaruka ku buzima bwa muntu babireke kuko ufatwa hari n’amande ateganwa n’itegeko”

Ubusanzwe iyo umuntu ajya gusarura ishyamba abisabira uburenganzi kubabishinzwe ku rwego rw’akarere cyangwa urw’umurenge habanje kurebwa niba yujuje ibiteganwa n’itegeko birimo ukuba iryo shyamba rikuze.

Eric TWAHIRWA-Celebzmagazine.com

Bana natwe tugususurutse umenye




One thought on “Amajyaruguru:Gutinda kw’ibyangombwa bituma basarura amashyamba biyiba

  1. MUTABAZI Francis

    People Should be Educated about preserving Environment by panting trees because of preventing Global warming this is every ones responsibilities regardlemss because the Global warming happens to all of us.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *