Amajyaruguru:Abahinzi barinubira abashinzwe iteganyagihe mu Rwanda

Abahinzi bo mu turere twa Musanze ,Burera na Nyabihu baravuga ko akenshi bahabwa iteganyagihe rikabababeshya bituma imirimo yabo y’ubuhinzi idindira bitewe nuko hari igihe babwirwa ko imvura iri bugwe  bigatuma batajya guhinga ngo nyuma ahubwo izuba rikirirwa riva.

Image result for Abahinzi bo mu majyaruguruAbaganiriye na Celebzmagazine.com  bavuga ko abashinzwe iteganyagihe mu Rwanda bakwiriye kujya biga neza agace ku kandi imvura iri bugwemo cyangwa se izuba riri buvemo mu rwego rwo gutegura neza imirimo y’ubuhinzi bwabo.

Bagize bati”hari igihe uba uzi ko imvura iri bugwe maze ukirirwa mu rugo kuko utajyana abakozi mu murima uri bubishyure kandi uzi ko uwo munsi uraba utari mwiza , ibyo byose tubikora tugendeye ku iteganyagihe gusa ikidutangaza ni uko birangira izuba ariryo ryiriwe riva “

Bashingiye ku mbogamizi baterwa no kuba babwirwa amakuru atariyo, barasaba ubuyobozi bushinzwe ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere kujya bahabwa amakuru nyayo kuburyo ikirere cy’uduce batuyemo cyirirwa batabeshwe .Ati tubifata nko kutubeshya iyo tubwiwe ko imvura iri bugwe ntigwe turasaba ubuyobozi bushinzwe gupima ikirere kujya biga neza uko cyirirwa mu rwego rwo kudufasha mu buhinzi bwacu”

Nubwo bimeze bityo ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe iby’iteganyagihe bwo buvuga ko iyo bajya gutangaza uko ikirere cyirirwa bavuga ikirere cy’akarere kose muri rusange bituma hari uduce tumwe na tumwe  twako karere tugwamo imvura, gusa ngo mu minsi mike bazatangira gutanga ibipimo by’iteganyagihe batagendeye ku turere ahubwo bagendeye ku duce.

Eric Twahirwa-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *