Amagambo ya Arsene Wenger kuri Arsenal yakoze ku mitima ya benshi

Uwahoze ari umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger yatangaje ko agiye kugaruka muri Ruhago agakomeza ubutoza  nubwo atazi isaha n’umunsi azagarukira ariko ngo abifite mu nzozi kandi  ni vuba.

Image result for arsene wenger

Uyu mugabo w’imyaka  69 , Arsene Wenger yatoje  ikipe ya  Arsenal haf imyaka 22 . Mu mwaka w’imikino wa 2017-18 nibwo Wenger yahagaritse gutoza umupira w’amaguru.

Amakuru atangazwa na BBC  Nkuko  yabibatangarije, ngo  yumvaga azahita agaruka vuba gushaka indi kipe atoza ariko ngo ubu yishimiye kuba atari gutoza.
Avuga ati: “ubu ndi mu mayirabiri…Muzongera mu mbone mu mupira. Ariko nk’umutoza…simbizi”.

Wenger ubu yashoye imari muri kompanyi nshya yitwa PlayMaker ikora iby’ikoranabuhanga mu mupira w’amaguru.ariko ngo  ntibizamubuza kugaruka mu mupira, umwaka amaze adatoza ngo yabonye umupira mu yindi shusho izamufasha nagaruka.

Image result for arsene wenger

Yongera ati: “Kuko nta gitutu cyari kindiho nabonye umwanya wo kureba neza umupira. Nabonye amakosa abatoza bakora nsanga ntakongera kuyishyura ukundi.

Nafashe umwanzuro wo kugaruka gutanga ibyo namenye kuko ntekereza ko ubuzima bugira akamaro iyo utanze ibyo uzi”.

Wenger avuga ko atarafata umwanzuro neza niba azagaruka nk’umutoza cyangwa akora ibindi, ibi ngo nibyo azafataho umwanzuro.
Avuga ko akunda cyane umupira kandi azawugarukamo vuba nubwo ataramenya umwanya azaba arimo.

Wenger agira ati: ” Nkumbuye Arsenal kuko umutima wanjye nawusize hariya Kuva mu 1996 uyu mugabo yatwaranye na Arsenal ibikombe bine bya shampiyona y’Ubwongereza na birindwi bya FA, niwe mutoza watoje iyi kipe igihe kirekire anayigiramo ibigwi kurusha abandi.

Wenger udahwema kwerekana ko akunda ikipe ya Arsenal  bimwe by’agahebuzo,yagize  ati: “Nahaye ubuzima bwanjye iriya kipe mu myaka 22. Buri munota w’ubuzima bwanjye wari uwa Arsenal, nkumbuye umurage twubatse muri iriya kipe njye Mfana Arsenal, iteka ryose izahora ari ikipe yanjye intemba  mo”.

David Maira/celebzmagazine

 

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *