Amag The Black yifuza kumenya uko Queen Cha ahagaze mu rukundo,bihatse iki?

Uyu wa mbere taliki 2 Ugushyingo 2018 ubwo Amag The Black yahuriraga mu kiganiro kuri TV na Queen Cha,bitunguranye yabajije uko ahagaze mu rukundo Queen Cha arya indimi.

Related image

Ni ikiganiro batumiwemo n’umunyamakuru Phil Piter,Queen cha wamurikaga indirimbo nshya “Ntawe nkura”,Amag yaje kugaragaza ibimuteye amatsiko kuri Queen cha nuko amubaza uko ahagaze mu rukundo n’igihe yitegura gusezerera ubuseribateri.

Queen Cha ngo ntabwo agishaka kuvugwa mu nkuru z'urukundo.

Ati”Ufite umukunzi,n’umbwira ko utamufite urambwira impamvu niba warahemukiwe ugafata umwanzuro wo guhagarika gukundana n’ibindi.? Queen cha bigaragara ko atishimye,afite amasonisoni arya indimi,ati”Muranyihanganira ntacyo  njya nifuza kubitangazaho ariko vuba ndabakura mu rujijo.”

Image result

Mugemana Yvonne uzwi ku izina rya Queen Cha mu muziki afitanye isano rya hafi na Safi Madiba,2015 yeruye ko yatandukanye n’umukunzi we bari bamaranye imyaka itandatu bakundana.

Uwari umukunzi we

Icyo gihe mu kiganiro, uyu mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umwe rukumbi’, ‘Windekura’ n’izindi yahamije ko atakiri kumwe n’umukunzi we ku mpamvu zabo bwite bemeranyijeho bagasanga bikwiye ko buri wese aca ize nzira.

Image result

Queen Cha yasobanuye ko we n’umukunzi we Dj Cox batandukanye  ibyitwaga urukundo hagati yabo byabaye amateka.Kuva ubwo ntawe uzi uko ahagaze dore ko n’iyo ushatse kugira icyo umubaza arakureka.Amag wamubajije uko ahagaze mu rukundo ni umugabo wubatse byemewe n’amategeko.

TUGANE WIGE GUCURANGA

Abdou Bronze-Celebzmagazine.com

BANA NATWE TUGUSUSURUTSE UMENYE




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *