Amag The  Black  yasubije  Paccy  wamwise  Kadahumeka

Nyuma y’uko hagaragaye ifoto yamamaza indirimbo Order  ya Oda Paccy yakoranye  na Urbun boys  havuzwe byinshi cyane ndetse hagaragara  amafoto y’abahanzi batandukanye nabo bafite amakoma batwikiriye  bimwe mu bice by’umubiri wabo,  umuraperi Amag  The Black ntiyabishyigikira yemeza ko ari ukwangiza insina.

Image result for Amag The Black

Umuraperi Amag The Black ukunze gutunga intoki ibibazo byugarije Abanyarwanda

Kuri iki cyumweru dusoje mu kiganiro “Sunday night”  ubwo Oda Paccy wari umutumirwa yabwirwaga ko umuraperi Amag The Black atashyigikiye igikorwa cyo kwambara amakoma  ndetse akaba abifata nko kwangiza insina,abasubiza aseka  ati”buriya Amag The Black we ni kadahumeka”.

Amag The Black  wiswe Kadahumeka yagize icyo abivugaho

Aganira na Celebzmagazine.com  twamubajije uko yabyakiriye nawe asubiza muri aya magambo “ Namubwira…, navuga ko ntari Kadahumeka ndi Intore kandi y’Indatabigwi irinda ibyagezweho. Intore ni kora neza bandebereho, niba aca amakoma menshi abantu bafite urutoki batunzwe no kwenga imineke mukaba muri kubacira amakoma kubera umuntu umwe runaka nawe yagiye mwitorero ndabizi navuze nti rero nabivuze mu buryo bwo gusetsa ariko uba unakomeje abantu bose bari kugenda baca amakoma kandi batazi ko batunzwe n’igitoki kiva kuri iyo nsina yaririho ayo makoma, insina idafite amakoma  nta gitoki yagira”

Image result for Order by Oda Paccy

Ifoto ya Oda Paccy ntiyashimishije Amag The Black

Uyu muraperi usanzwe uhanga indirimbo zifite ubutumwa bugaruka ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda,mu buzima bwe yemeza ko adakunda kureberera ibibi bikorwa abenshi bakabiyoboka bakabihindura ukuri.Twabibutsa ko indirimbo “Twarayarangije” ya Amag The Black yabaye impamvu nziza yo gukuraho uburambe mu kazi.

Image result for ibyamamare  bifotoje bambaye amakoma

Abenshi  mu byamamare n’abafana ba Oda Paccy bifotoje bambaye amakoma

Amag The Black  kandi yatangarije Celebzmagazine.com  ko nyuma y’indirimbo ye nshya “Akarima k’igikoni”  mu minsi yavuba arashyira hanze amashusho yayo ndetse ko afitanye indirimbo na Rafiki yitwa “Umuturanyi mubi” nayo arashyira hanze mu minsi ya vuba.

Tumubajije icyo yavuga kw’igaruka rya Tuff Gang  yadusubije agira ati “ Byaba ari byiza basubiranye  byanshimisha nubundi  muri ntaho tuzajya navuze ko nari nkumbuye Tuff gang “

 RMERA Gaetan –Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *